Hagiye kubakwa Umudugudu y’Icyitegererezo muri buri karere

Abayobozi b’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba basabwe kwirinda amakosa mu kubaka Imidugudu y’Icyitegererezo.

Buri karere k'u Rwanda karasabwa kugira umudugudu nk'uyu wa Rweru.
Buri karere k’u Rwanda karasabwa kugira umudugudu nk’uyu wa Rweru.

Babisabwe kuri uyu wa 2 Kanama 2016 n’itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye rishinzwe gukurikirana gahunda ya Leta yiswe “Gutura neza, heza, amashanyarazi kuri bose”, aho buri karere kagomba kugira nibura Umudugudu w’Icyitegererezo umwe, uzwi nka “IDP Model Village”.

Iyi gahunda ni icyifuzo cya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yatahaga umudugudu ugizwe n’amazu 104 yatujwemo ababaga ku birwa bya Mazani na Sharita muri Rweru, mu Karere ka Bugesera ku wa 04 Nyakanga 2016 hanizihizwaga umunsi wo kwibihora, aho yashoje ijambo rye agira ati ˝Harakabaho Rweru nyinshi, mu ntara zose.

Kuba iyi gahunda ije itaragenewe ingengo y’imari buri karere kakaba kagomba kwishakamo ubushobozi, biri mu byashingiweho basaba abayobozi kwirinda kuyigira urwitwazo ngo babe bakora ibyo batemererwa n’amategeko, bakanibutswa ko ari igikorwa kizabatera ishema.

Semwaga Angel, umwe mu bagize iri tsinda yagize, ati ˝Iyi project nirangira ni ishema kuri wowe muyobozi uzaba warayishyize mu bikorwa, ariko niba utangiye gutekereza ngo urabonamo amafaranga, ni akazi kawe, hari abayobozi bashakisha amafaranga nk’abayataye.˝

Guverineri w’iyi Ntara, Mukandasira Caritas, na we yagize ati ˝Ba Mayors ntabwo bigoye ariko aka ni akayunguruzo,….reka dukore tugarageze ko bishoboka kandi bizashoboka, dupfa kubigira ibyacu.˝

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, avuga ko asanga iyi midugudu uretse kuba ivanaho ingaruka ku bari batuye nabi, izanafasha mu gutuma hari serivisi nyinshi abantu bazajya babonera hafi.

Ndayisaba avuga ko bazifashisha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibikomoka ku Buhinzi byoherezwa mu Mahanga (NAEB) muri iki gikorwa kuko ngo cyari gisanganywe gahunda yo kubakira abimuwe ahazahingwa icyayi mu Murenge wa Rugabano, bakazagerageza no kwegera abandi bafatanyabikorwa.

Avuga kandi ko bateganya kubaka amazu 500 azubakwa mu byiciro, ariko bagateganya ko mu gihe cy’amezi 12 bagomba kuba bubatse hagati ya 100 na 200.

Uyu mudugudu ugomba kuba ugaragaramo ibikorwa by’ingenzi nk’amashuri afite laboratwire, isomero, ubwiherero n’ibikoni bigezweho, ibibuga, ivuriro riciriritse (poste de santé), amazi meza, imihanda n’ibindi, kandi buri nzu enye zikaba zubatse muri imwe (4 in one).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka