Gusuzuma ibitagenda ngo bituma habaho impinduka

Guhura nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagasasa inzobe banenga ibitagenda ahanini bigirwamo uruhare n’abo bishinzwe ngo ni intambwe mu gutuma habaho impinduka.

Ibi ni ibyagarutsweho na depite Speciose Mukandutiye komiseri w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, mu nteko rusange y’uyu muryango mu Karere ka Gisagara yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Kanama

Nyuma yo kujya inama abanyamuryango biyemeje kunoza imikorere mu byo bashinzwe.
Nyuma yo kujya inama abanyamuryango biyemeje kunoza imikorere mu byo bashinzwe.

.

Muri iyi nteko rusange abayobozi bagira uruhare mu kudindiza gahunda z’iterambere ry’abaturage,bagiriwe inama zo guhindura imyifatire bakanoza imikorere.

Depite Mukandutiye ati “Dukwiye kwisuzuma nk’abanyamuryango ariko na none cyane cyane abayobozi tukareba ibitagenda tukabikosora kuko nititwara nabi tuzaba urugero rubi ku batureberaho”

Zimwe muri gahunda zagarutsweho mu kuba zikigenda gahoro ni nk’imikorere y’ikigega BDF, ngo iyi ikababa imwe mu zituma urubyiruko rw’aka karere rudatera imbere uko byakagomye.

Uretse bamwe mu bahagarariye urubyiruko bagaragaza ko hari imishinga itandukanye bagejeje muri iki kigega cyaraniyemeje kuyitera inkunga hakaba hashize umwaka ntacyo yakozweho, hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko batanazi ibigendanye n’iki kigega.

Ngendahayo Jean Claude umwe mu rubyiruko rw’aka karere kuri ubu udafite umurimo ati “Numva bavuga BDF ngo ifasha urubyiruko ariko sinzi n’icyo ikora n’uburyo ifasha abantu, bajye batwegera rwose badusobanurire”.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara aravuga ko kujya inama bituma bakosora ahagenze nabi
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara aravuga ko kujya inama bituma bakosora ahagenze nabi

Rutaburingoga Jerome, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara akanaba perezida w’umuryango FPR Inkotanyi muri aka karere, nawe avuga ko gufata umwanya bakaganira kubitagenda, ari uburyo bwiza bwo kubishakira umuti.

Ati “Icyiza cy’umuryango urabanza ukatwigisha, ukadukosora ukanatuburira, uyu rero ni n’umwanya mwiza twafashe wo kwisubiraho kandi ibyagenze nabi tugiye kubikosora”

Bamwe mu batuye aka karere ka Gisagara usanga bagaragaza ko hari gahunda zitandukanye zigamije ku bateza imbere batarosobanukirwa, ndetse bakavuga ko ubukangurambaga muri gahunda zirebana n’imibereho myiza ndetse n’iterambere bukwiye guhoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka