Gusura ibyiza nyaburanga bifasha abanyeshuri gusobanukirwa amasomo biga

Abayeshuri bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko gusura parike bikenewe kugira ngo baboneshe amaso ibyo biga mu bitabo, bityo barusheho gusobanukirwa.

Abanyeshuri ba Gr. Sc. Bare basanze gusura parike bishimangira ibyo bize mu ishuri.
Abanyeshuri ba Gr. Sc. Bare basanze gusura parike bishimangira ibyo bize mu ishuri.

Byatangajwe n’abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bare ruri mu Murenge wa Mutenderi w’Akarere ka Ngoma, ubwo kuri uyu wa 15 Kanama 2016 bari bamaze gusura Parike y’Akagera.

Aba banyeshuri bavuga ko nubwo ubushobozi bukunda kuba imbogamizi ku bigo byinshi mu kujyana abanyeshuri gusura ibyiza nyaburanga, ngo mu bizamini bya leta bitegurwa, “hari ibisaba kuba warasuye parike kugira ngo usubize neza”.

Mpuhwezimana Safina yiga ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG) mu mwaka wa gatandatu. Avuga ko uru rugendo ari isomo bize kandi ryari rikenewe cyane.

Yagize ati “Nko mu bumeyi bw’isi, hari ibizamini (bya Leta) bazana ku buryo utarasuye parike, byakugora gusubiza. Bazana amafoto y’inyamaswa bakubaza amazina. Ubu icyo ntikizantsinda kuko kuba nziboneye n’amaso bishimangiye ibyo nari narize mu bitabo.”

Gusura parike bituma babasha gutsinda neza amasomo y'ubumenyi bw'isi mu bizamini.
Gusura parike bituma babasha gutsinda neza amasomo y’ubumenyi bw’isi mu bizamini.

Dusingizimana Innocent, umwarimu w’ubumenyi bw’isi muri iri shuri, avuga ko urugendo ari ngombwa kugira ngo abanyeshuri basobanukirwe n’ibyo biga mu bitabo.

Kugira ngo uru rugendo rugerweho, ubuyobozi bw’iri shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, buvuga ko hitabajwe umusanzu w’ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa b’ikigo.

Muhirwa Deo uhagarariye ababyeyi kuri GS Bare, avuga ko nk’ababyeyi basaba ko ingendo nk’izi zajya zibaho, by’umwihariko ku bana barangiza bitegura ibizamini cya Leta kugira ngo ntihagire ibyo barangiza kwiga babizi mu bitabo gusa batarabibona.

Iyamaswa nk'izi ngo bazumvaga mu bitabo gusa.
Iyamaswa nk’izi ngo bazumvaga mu bitabo gusa.

Yagize ati “Nk’ababyeyi batugejejeho icyo cyifuzo tucyumva vuba, dutaga amafaranga 1000Frw, rwose turishimye kuba abana bacu bungutse ubundi bwenge bwo gushimangira ibyo biga.”

Umuyobozi wa GS Bare, Karuhije Leandre, avuga ko iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’ababyeyi, ikigo ndetse n’umufatanyabikorwa.

Yagize ati “Twararebye dusanga hari abana benshi barangiza kwiga batazi ku maso ibyo biga, dutegura urugendo ku bana 82 barangiza amashuri yisumbuye. Hari byinshi bigaga bazi mu bitabo ariko ubu babibonye imbonankubone.”

Aba bayeshuri bari bishimiye gusura parike.
Aba bayeshuri bari bishimiye gusura parike.

Urugendo rwo kujyana aba banyeshuri 82 muri parike rwatwaye amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 yatanzwe n’ikigo, ababyeyi b’abana ndetse n’Umuryango w’Abanyamerica “Peace Corps Rwanda” ufasha mu burezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka