Gushushanya bimwinjiriza ibihumbi 300 ku kwezi

Hasubizimana Jean Claude w’imyaka 23, afite impano yo gushushanya ahamya ko imwinjiriza nibura ibihumbi 300 ku kwezi.

Hasubizima ashushanya umuntu akaza wagira ngo ni ifoto.
Hasubizima ashushanya umuntu akaza wagira ngo ni ifoto.

Binyuze muri iyo mpano ibyo Hasubizimana akora harimo gusiga amarangi, gukora ibyapa, gushushanya, gukora za kasha no kwandika ku myenda.

Uyu mwuga awukorera mu Murenge wa Kibungo ahitwa i Musamvu mu Karere ka Ngoma aho afite inzu yise “Empire of Artists” abamushaka bakaba ari ho bamusanga.

Uyu musore wize icungamutungo mu mashuri yisumbuye, avuga ko impano yo gushushanya atigeze ayiga ahubwo yayivukanye akayikurana ,aho no mu mashuri abanza yashushanyaga imfashanyigisho zifashishwaga n’abarimu.

Hasubizimana agenda yagura ibikorwa kuko kuri ubu ngo akorera no mu turere twa Nyagatare, Kirehe na Kayonza.

Agira ati “Nkurikije aho iyi mpano yanjye yankuye n’ibyo ngenda ngeraho, mbona nshyizemo imbaraga kurushaho byangeza ku bindi birenze uko mbitekereza; kuko ubu amasoko yabonetse, nibura nshobora gukorera amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 400 ku kwezi.”

Uyu munyabugeni, ngo amaze kwigisha gushushanya bagenzi bagera kuri 11 bo mu mirenge itandukanye, ku buryo iyo afite ibiraka byinshi ari bo yoherezayo.

Ubwo yigaga amashuri yisumbuye ngo iyi mpano ye yamufashaga kubona amafaranga y’ishuri agera ku bihumbi 55 bishyuraga, kubera ibiraka yakoraga mu biruhuko no ku minsi ya konji.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mbanje kubasuhuza, uyu muntu ndumva nishimiye cyane ibikorwa akora Ni byiza cyane pe, kuba anabikora abikunze atarabyize mumashuli ye.namubwira ngo courage! Nkaba nabaza uburyo umuntu URI muyindi ntara yamubona ngo amufashe mugihe yifuza kwiga.murakoze.

Esperance Mukamugarura yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

mbega ibintu byiza cyane uyu musore rwose nishimiye intambwe nziza yeteye nanjye mfashe umwanzuro gs nitinyaga numv ntabishobora

jenet yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

Murakoze cyane

hasubizimana yanditse ku itariki ya: 18-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka