Gushukwa no kugambanirwa bituma urubyiruko rwandura SIDA

Urubyiruko rwo mu Karere ka Huye ruvuga ko bagenzi babo bagiye bandura Sida byagiye biterwa ahanini n’abantu bakuru babashukisha amafaranga, ariko hakaba n’abagiye bagemurwa na bagenzi babo.

Urubyiruko ruri mu maclub arwanya Sida rusaba bagenzi barwo kutagwa mu mutego w'ababashuka kuko byabaviramo Sida n'inda zitateguwe.
Urubyiruko ruri mu maclub arwanya Sida rusaba bagenzi barwo kutagwa mu mutego w’ababashuka kuko byabaviramo Sida n’inda zitateguwe.

Benjamin Shema w’i Rwaniro mu Karere ka Huye, arangije amashuri yisumbuye.

Avuga ko yiboneye abakobwa babiri b’abaturanyi batewe inda bakananduzwa Sida n’abantu bakuru b’abacuruzi.

Ati “Bambwiye ko bajyaga ku ishuri bagahura n’abo bacuruzi bagiye kurangura, baza kubegera bakajya babaha amavuta, bakabaha amafaranga ya prime yo ku ishuri, bakabaha n’utwo kurya.” Umwe muri aba bakobwa ngo ni we waje kuvuga uko byagenze.

Shema avuga kandi ko hari abakobwa b’ibirara bagemura bagenzi babo, ariko ibi ngo yabibonye ku banyeshuri biga baba mu bigo (internat).

Ati “Ni ba bakobwa b’ibirara n’ubundi baba barananiranye. Akenshi bafatirana abakiri bashyashya batangira bajya kubagurira muri za kantine, bikazarangira na bo babashyiriye ababasambanya.”

Helena Nyirahabimana, Umujyanama w’Ubuzima ku Kabutare muri Huye, na we avuga ko hari abana bane b’abaturanyi bandujwe Sida, babishowemo na bagenzi babo.

Ati “Hari abamara kubona barandujwe Sida bashutswe bakabishoramo na bagenzi babo ngo bamere kimwe.”

Hari kandi umwe mu bahungu bari muri club irwanya Sida uhamya ko n’abahungu bashukwa bagashorwa mu busambanyi.

Agira ati “Haza nk’umudamu utagifite umugabo, agatangira aha umusore rifuti, bwacya akamuha terefone, bikazarangira baryamanye.”

Shema agira abakiri bato inama yo kwirinda gushukishwa utuntu twiza, agira ati “Abana b’abakene bakwiye kwiyakira mu buzima babayemo, kuko na bo nyuma yo kwiga bashobora kuzigeza kuri byinshi. Ntawe ubivukana.”

Fabien Nshimiyimana, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu gace k’Ibitaro bya Kabutare, avuga ko urugamba rwo kurwanya Sida batangiye rugenda rutanga umusaruro.

Ati “Abo twasanze barwaye ni 3,6% mu bantu bipimishije muri zone y’Ibitaro bya Kabutare, mu mezi atandatu ashize. Mbere yaho bari 9%.”

Avuga ko urubyiruko muri abo banduye rugize 48%. Ikindi ngo ni uko abenshi muri abo banduye baturuka muri karitsiye zibonekamo indaya nyinshi, ari zo Tumba n’Agahenerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka