Gushima Imana kw’abayobozi ngo guhesha umugisha igihugu

Mu giterane “Rwanda Shima Imana” cyabereye mu Karere ka Rusizi, abanyamadini bavuze ko iyo abayobozi bahagurutse bagahamya Imana, bihesha umugisha igihugu.

Pastor Muyoboke avuga ko iyi gahunda yo gushima Imana ituma igihugu kigira umugisha.
Pastor Muyoboke avuga ko iyi gahunda yo gushima Imana ituma igihugu kigira umugisha.

Abitabiriye iki giterane cyabaye tariki 7 Kanama 2016 gihuje amadini n’amatorero yo mu Karere ka Rusizi, bavuze ko ari inkingi ikomeye yo kwimakaza imiyoborere myiza.

Pasiteri Muyoboke Jonathan, Umuyobozi akaba n’Umuvugizi w’Itorero “Goshen Aguka Church” mu Rwanda, yagize ati “Hari inkingi z’imiyoborere myiza ariko uku gishima Imana kw’abayobozi guhesha igihugu n’abagituye umugisha.”

Abaje muri aya masengesho bashimye Leta y’u Rwanda ku bw’umudendezo yabahaye ikemera ko iki giterane kiba, bakabasha gushima Imana yongeye kuzura u Rwanda rukaba igihugu cyiza, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayoboke b'amadini n'amatorero atandukanye bashimira Imana.
Abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye bashimira Imana.

Mushikiwabo Grace, umwe mu bitabiriye iki giterane, avuga ko icyo bashimira Imana cyane ari uko yakuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, none ubu Abanyarwanda bakaba barongeye guhura nta mwiryane, basenyera umugozi umwe.

Ndagijimana David we avuga ko hari abamara kurengwa bakibagirwa Imana ariko ngo bashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwibuka gushyira Imana imbere mu byo bukora. Ibyo ngo bitera abemera Imana kuyishima kandi bigatuma igihugu kigira umugisha.

Yagize ati “Abantu bandi bamara kurengwa ugasanga iby’Imana babishyize inyuma ariko iki ni igihugu gifite ubuyobozi buha agaciro ibikorwa by’Imana. Ibyo bidutera gushima Imana tuyisaba ngo yakire amashimwe yacu kandi ikomeze kudushyigikirira n’ubuyobozi bwacu, tubona bizarushaho kutuzanira umugisha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ntivuguruzwa Gervais, avuga ko bishimira ubufatanye n’ubwuzuzanye abanyamadini n’amatorero bagirana n’ubuyobozi bwa Leta bwo kubaka amateka mashya kandi meza bitandukanye n’ahandi abanyamadini birirwa mu ntambara.

Yagize ati “Twaje kwifatanya kugira ngo tubashimire ubufatanye bwo kubaka amateka mashya. Mujya mwumva ibihugu byinshi bibamo intambara z’abanyamadini ariko ntabwo amasomo twakuye ku gihugu cyacu twayarengaho ngo usigare urebamo mugezi wawe ikibazo aho kumubonamo igisubizo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka