Gukorera ku ntego ngo byafashije u Rwanda kwiyubaka

Abasirikare bakuru ba Zambiya bari mu ruzinduko mu Rwanda, basanga kuba rwariyubatse rubikesha gukorera ku ntego.

Brig. Gen. Sitali Dennis Alibizwi, avuga ko gukorera ku ntego ari byo byatumye u Rwanda rwiyubaka mu gihe gito
Brig. Gen. Sitali Dennis Alibizwi, avuga ko gukorera ku ntego ari byo byatumye u Rwanda rwiyubaka mu gihe gito

Babivuze ubwo basuraga Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF), kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeri 2016.

Brig. Gen. Sitali Dennis Alibizwi ukuriye iri tsinda ry’abasirikare 24, yavuze ko gukorera ku ntego no kwirengagiza ibyahise bagatumbera imbere, byatumye u Rwanda rwiyubaka vuba.

Yagize ati “Iyo urebye u Rwanda rwo mu 1994 n’urw’uyu munsi, ubona ari ahantu habiri hatandukanye cyane.

Byatewe na politiki nziza no gukorera ku ntego kw’Abanyarwanda kugira ngo bubake u Rwanda rushya, ari yo mpamvu natwe twaje kubyiga”.

Yongeyeho ko nyuma y’uruzinduko rwabo hari byinshi bize, bazajya kugerageza kubishyira mu bikorwa iwabo.

Ati “ Twize uburyo bwo kwita ku isuku iranga imijyi y’u Rwanda, ndetse n’ubufatanye buranga abanyarwanda butuma batera imbere vuba mu mpande zose z’ubuzima”.

Bakiriwe n'Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Nyamvumba Patrick bahana impano
Bakiriwe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Nyamvumba Patrick bahana impano

Aba basirikare bari mu Rwanda kuva taliki 24 Nzeri 2016, bazasoza uruzinduko rwabo ku ya 2 Ukwakira 2016.

Batangiye basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Bazanasura inzu y’amateka yo mu Rukari, ndetse n’ibikorwa remezo biri hirya no hino mu gihugu.

Uyu munsi bakiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba.

Baganiriye ku buryo u Rwanda rwiyubatse mu rwego rw’umutekano n’iterambere, nyuma y’igihe gito ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo Gusura Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma yo Gusura Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka