Gukora ubukorikori bifasha abagore kugera ku iterambere

Abagore bitabiriye gukora ubukorikori barahamya ko bwabafashije kugera ku iterambere, bikabarinda gutegereza guhahirwa n’abagabo gusa.

Abagore bari muri koperative 'Twegukire Umurimo' bahamya ko Agaseke kabateje imbere.
Abagore bari muri koperative ’Twegukire Umurimo’ bahamya ko Agaseke kabateje imbere.

Nyuma y’imyaka 10 bize kuboha Agaseke, abagore bibumbiye muri Koperative “Twegukire umurimo -Agaseke” yo mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, bahamya ko imibereho yabo yahindutse, kuko kuva batangiye kuboha, babonye amafaranga abafasha gukemura ibibazo by’ubukungu.

Mukagatete Drocella w’imyaka 59, yinjiye mu ishuri ryo kuboha agaseke abitewe n’ubukangurambaga yakorewe n’umurenge mu mwaka wa 2007. Hakaba hari muri gahunda yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame yo gufasha abagore kugira ubushobozi baheraho biteza imbere.

Uyu mugore wiberaga mu rugo, avuga ko nyuma yo kumenya kuboha agaseke, asigaye afasha umugabo gutunga urugo.

Ati “Ikintu uyu mwuga wangejejeho, ni uko ubungubu ntakibaza umugabo igitenge. Umwana wanjye yatsindiye kujya mu mashuri, mbasha kumurihira none ubu ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.”

Mukamurigo Alexie n umwe mu bagore bari muri koperative bahoze bacuruza ku gataro mu Mujyi wa Kigaliariko bakaza kubireka bakiga kuboha. Ahamya ko inyungu akura mu Gaseke iruta iyo yakuraga mu bucuruzi bwo mu muhanda, aho yahoraga yihishahisha inzego z’umutekano.

Mukamurigo ati “Mbere nakoraga ubucuruzi butemewe, rimwe na rimwe simbone n’icyo ngaburira abana banjye batanu, inzego z’umutekano zabitwaye. Ariko ububoshyi bw’agaseke bwangiriye akamaro.”

Abagore bari muri koperative ni 30, bahuza ibikorwa byabo bigashakirwa isoko hamwe. Guhurira hamwe byabarinze kwigunga kuko bungurana ibitekerezo ku mishinga y’iterambere. Banakoze amatsinda yo kuzigama no kuguza akabafasha iyo bakeneye amafaranga.

Inama y’Igihugu y’Abagore ishyigikira abagore bakora ubukorikori, ibafasha kunoza ibikorwa byabo kuko abenshi baba babizi babikomora mu muco.

Uwumukiza Francoise, Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu, avuga ko igishimishije ari uko ubukorikori bwitabirwa n’abagore bakuze.

Aragira ati “Ikintu kinejeje ni uko abagore bakuze bitabiriye ubukorikori. Ibyo bituma birinda gusaba abana babo. Akenshi wasangaga abagore batekereza ubuzima buri imbere bakagira ubwoba.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka