Guhahirana kw’Afurika bizayirinda gukomeza gutega amaboko-Dlamini Zuma

Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Dr Nkosazana Dlamini Zuma yahamagariye ibihugu kwita ku buhahirane mu rwego rwo kwirinda gusabiriza.

Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye iyo nama.
Ifoto y’urwibutso y’abitabiriye iyo nama.

Dr Dlamini Zuma yabitangaje mu gutangiza Inama y’Afurika yunze Ubumwe(AU) iteraniye i Kigali kuva tariki 10-18 Nyakanga 2016, aho abahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe, bayitangiye bashyira ku murongo ibizafatwaho imyanzuro n’abakuru b’ibihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe avuga ko kuba nyamwigendaho kw’ibihugu ndetse no gukorana n’amasoko yo hanze y’uyu mugabane, ngo bikomeje gutuma ibihugu bishingira iterambere ryabyo ku nkunga y’amahanga.

Ati ”Guhuza amahame y’ubumwe bwacu, ubuhahirane n’ubufatanye, ni byo nakwita kwigira no kwigenga ariko ntabyo turageraho; mukaba mubona neza ubushobozi bwacu n’uburyo Komisiyo ndetse n’inzego, dukabije gushingira ku nkunga z’abafatanyabikorwa; ukuri kurimo ni uko uwishyuye umucuranzi aba yihamagarira umuziki!”

Yatanze urugero ko kompanyi z’indege z’ibihugu by’Afurika zatakaje 40% by’isoko, bitewe n’uko ibihugu byinshi by’uyu mugabane ngo bigirana amasezerano n’ibigo bikora ingendo zo mu kirere bitari ibyo muri Afurika.

Dr Dlamini Zuma avuga ko mu by’ingenzi bizaganirwaho n’abakuru b’ibihugu, harimo kunoza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa biva cyangwa bijya muri buri gihugu.

Agira ati ”Nidukomeza kubaka urujya n’uruza rw’abantu, ndetse no gushyiraho amasoko rusange y’ibicuruzwa byacu, bizateza imbere abacuruzi, abahinzi, ba rwiyemezamirimo n’abahanga ibishya, kandi bifashe ibihugu gucuruzanya hagati yabyo”.

Perezida wa Komite y’abahagarariye ibihugu byabo muri AU, akaba anahagarariye igihugu cya Chad by’umwihariko, Cherif Mahamat Zene, na we yakomeje ashimangira ko mu bizaganirwa hagamijwe guteza imbere ukwigira kw’Afurika; abakuru b’ibihugu ngo bakazashakisha ahaturuka ingengo y’imari.

Inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika kandi yitezweho gutora uzasimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma ku buyobozi bwa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe; gushaka ibisubizo by’imvururu n’intambara, guteza imbere uburezi, ubuzima n’uburenganzira bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka