Gufunga umupaka w’Akanyaru byabangamiye Abarundi kurusha Abanyarwanda

Abarundi bakora ingendo mu modoka zitwara abagenzi bambuka umupaka w’Akanyaru mu Karereka Nyaruguru, baravuga ko kuba igihugu cyabo cyarahagaritse imodoka zitwara abagenzi, byabagizeho ingaruka zikomeye.

Imodoka zisiga abagenzi i Burundi bakambuka n'amaguru bajya mu Rwanda gutega izindi zibakomezanya.
Imodoka zisiga abagenzi i Burundi bakambuka n’amaguru bajya mu Rwanda gutega izindi zibakomezanya.

Bavuga ko kuva aho umupaka ufungiwe, imodoka zitwara abagenzi rusange zo mu bwoko bwa “Coaster” zikabuzwa kwambuka, ingendo zisa n’izahagaze ndetse n’ibiciro bikiyongera.

Abarundi twasanze ku mupaka w’Akanyaru baje mu Rwanda kuri uyu wa 8 Kanama 2016, bavuze ko bari baguze amatike ya ‘Volcano Express’ bakiri i Burundi bizezwa ko bari bubashe kubona imodoka ibageza ku mupaka, bakahasanga indi ibageza i Kigali.

Bavuga ko bakigera aho basanzwe bategera imodoka basanze nta modoka ya Volcano Express yemera kuhahaguruka bibasaba gutega izindi modoka zibageza ku mupaka, zirahabasiga.

Imodoka zitwara imizigo ndetse n'iz'abantu ku giti cyabo ni zo zambuka gusa.
Imodoka zitwara imizigo ndetse n’iz’abantu ku giti cyabo ni zo zambuka gusa.

Abaganiriye na Kigali Today, bavugaga ko bategereje ko babona indi modoka ibakura ku mupaka w’Akanyaru ibageza mu Mujyi wa Kigali ariko icyizere ari gike.

Umwe muri bo yagize ati ”Dutegereje izitugeza i Kigali ariko twazibuze, ntituzi niba turi buze no kuzibona.”

Yakomeje agira ati “Kuva Bujumbura twatanze ibihumbi 10 by’amarundi kuri buri muntu, kandi ubusanzwe twatangaga ibihumbi 15 by’amarundi tukagera i Kigali. Ubu ntituzi noneho ayo turi butange kuva hano tujya i Kigali.”

Uretse ababuze imodoka zibatwara, hari n’abandi barundi twasanze ku mupaka bategereje ibicuruzwa bapakije mu mamodoka ya FUSO aturutse muri Uganda, bakaba bakiyategereje, nyamara ngo bajyaga babizana mu mamodoka manini aturuka i Kampala akagera I Bujumbura nta kibazo bahuye na cyo.”

Ku mupaka, nta rujya n'uruza ruhari nk'uko bisanzwe.
Ku mupaka, nta rujya n’uruza ruhari nk’uko bisanzwe.

Umwe ati ”Bizinesi (ubucuruzi) zagize ikibazo. Imodoka nini zitwara abagenzi zatuzaniraga umuzigo uvuye Kampala, ukagera i Burundi ugahita usora bikaba birarangiye, none ubu ntegereje FUSO nahaye umuzigo wanjye ntirangeraho.”

Aba Barundi bifuza ko niba hari ikibazo ubuyobozi bwa Volcano Express isanzwe itwara abagenzi bajya i Burundi bwaba bufitanye na Leta y’u Burundi, cyakemurwa ariko ingendo zigakomeza uko bisanzwe kuko byahungabanyije imikorere.

Habumugisha Jules, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma umupaka w’Akanyaru uherereyemo, avuga ko ikibazo cyo kudindiza ingendo kirimo kuba ku Barundi gusa kuko ahanini ari bo bakora ingendo nyinshi zambukiranya uyu mupaka.

Ku kijyanye n’ubuhahirane busanzwe hagati y’abaturage baturiye uyu mupaka, Habumugisha avuga ko nta kibazo gihari kuko ngo Abarundi ari bo baza guhahira mu Rwanda cyane kandi bakaba batarahagaritswe.

Agira ati “Twebwe nta bintu byinshi twakuraga mu Burundi ahubwo ibyinshi biva mu mu Rwanda bijyayo, kandi Abarundi baza guhahira mu Rwanda twebwe ntabwo twabahagaritse. Nkumva rero nta kibazo.”

Imodoka zitwara abagenzi zambukiranya u Burundi n’u Rwanda, zatangiye kwangirwa kwambuka umupaka w’Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru kuva tariki ya 4 Kanama 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aya bari bazi aho tuva naho tujya? (kwiyemeza ibyo utazakora birutwa nouhakana mbere umuntu agafata izindi ngamba murakoze

tuyizerekuki theogene yanditse ku itariki ya: 9-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka