Kutagira amazi hafi ngo bibadindiriza imirimo

Abatuye Akagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora muri Gisagara barasaba amazi hafi, kuko ingendo bakora bavoma zidindiza indi mirimo.

Aka Kagari ka Dahwe ni kamwe mu tugize uyu murenge wa Ndora wubatsemo ibiro by’Akarere ka Gisagara ndetse ukaba umwe mu mirenge izagurirwamo umujyi w’aka karere.

Barasaba amazi kuko bakivoma mu mibande kure.
Barasaba amazi kuko bakivoma mu mibande kure.

Abahatuye barinubira kutagira amazi hafi bavuga ko bavunika cyane bajya mu mibande kandi nyamara ngo bari bamaze gushyikira iterambere kuko amashanyarazi yo bayashyikiriye.

Nikuze Angelique umwe muri aba baturage ati « Kujya kuvoma ni imvune ikabije ino kuko tujya mu mibande kandi ugasanga hari abantu benhsi kuhava bigatwara amasaha».

Nk’uko imibare ibigaragaza muri aka karere ubu harabarirwa imiyoboro y’amazi igera kuri 24, ifite uburebure bwa km 349.55 yagiye yubakwa mu bihe binyuranye.

Mu mwaka wa 2010 abaturage bagera kuri 65% ni bo bari bamaze kwegerezwa amazi meza naho mu mwaka wa 2015 bakaba bari bageze kuri 76.4%.

Icyo basaba ubuyobozi ni ukubafasha kubona amazi hafi yabo kuko ngo uku gukura amazi kure bidindiza imirimo yabo nk’ubuhinzi kuko bakererwa kugera mu mirima babanje kuvoma, kandi bashaka no kuvomesha bikabahenda kuko bayashyikira ijerekani ibatwaye amafaranga 200.

Ahishakiye Valens ati “Dukeneye amazi rwose, aho tuvoma iyo uri umunyeshuri ubwo urasiba kuko ni kure kandi haza amazi make hari abantu igitero, andi badaha ni mabi aba arimo n’udukoko”

Ubuyobozi bw’aka karere ariko bugaragaza ko butari buzi ko aka kagari katagira amazi.

Rutaburingoga Jerôme, umuyobozi w’aka karere ka Gisagara ariko, arizeza abaturage ko hagiye kohererezwa impuguke mu by’amazi mu rwego rwo gushaka uko yahagezwa vuba.

Ati “Aho nari nzi ni muri Mukindo, ariko aha Dahwe na ho tugiye guhita twoherezayo abagenzura banapime ibyo hagomba maze bishyirwe mu ngengo y’imari”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko n’ubwo ariko amazi meza ataragezwa hose, bukomeje kongera imbaraga kugirango abaturage bayashyikire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka