Gicumbi: Coaster yakoze impanuka hapfa 4 naho 12 barakomereka

Ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba tariki ya 18/08/2018 imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya Kompanyi Stella ifite pulake RAB 672 I yavaga Kigali yerekeza Gicumbi yakoze impanuka.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Maya Akagari ka Kageyo Umurenge wa Kageyo abagera kuri 4 barapfa naho abandi bagera kuri 12 barakomereka bikomeye aho bajyanywe ku bitaro bya Byumba.

Agasozi yamanutseho
Agasozi yamanutseho

Umushoferi w’iyi modoka witwa Ndayambaje Felix w’imyaka 45 wahise anapfa bivugwa ko yahungaga ikamyo yamusatiriye ku ruhande rw’iburyo. Iyi modoka yari itwaye abagenzi bagera kuri 18.

Uko imodoka yabaye
Uko imodoka yabaye

Umwe mu baturage bahageze iyo mpanuka ikimara kuba witwa Hagenimana Felix na we yemeza ko iyi mpanuka yabaye kubera ko umushoferi wa Coaster yahungaga ikamyo.

Imodoka yatangiriwe n'ibiti yageze hafi mu kabande
Imodoka yatangiriwe n’ibiti yageze hafi mu kabande

Chief inspector Emmanuel Kabanda umuvugizi w’ishami rya Polisi ishami ryo mu muhanda yatangarije ko abantu bari muri iyi modoka ni 18 hapfuye 4 abakomeretse bikomeye ni 12 abakomeretse byoroheje ni 2. Yakomeje atangaza ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana bagikora iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

yoo! birababaje rwose! gusa abashoferi bage bagerageza kugenda bitonze kuberako uriya muhanda (Kigali-Gicumbi- Gatuna) uteye nabi rwose. gusa ababuze ababo bakomeze kwihangana!

sylver yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

Disi umukuru w’umudugudu Wacu Kabagema yahitanwe n’iyi mpanuka, Imana imwakire!

Uwimana yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

Imana ibakire mubayo kdi twihanganishije imiryango yabo

Ange yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

Imana yakire abo bayitabye muri iyi mpanuka,kandi ikomeze ababo basigaye,ibashoboze kwihangana.
Abakomeretse bafashwe uko bishoboka kose, kuko bafite ububabare burkabije!

Thacien yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

Abatashye Imana ibakire naho ubundi uyu muhanda uzatumaraho abantu pe Imana n’iyo kudutabara. umuryango wa Kimoto ( chauffeur) wihangane.

Claire yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

iyimpanuka iteyubwoba

shimiyimana jakorode inyarutarama yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka