Abayobozi batazuza inshingano bashobora kuzasezererwa

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, asaba abayobozi b’inzego zibanze mu Karere ka Gicumbi kurwanya ibihungabanya umutekano bakwanga bakamburwa ububasha bahawe.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko abayobozi batarwanya ibihungabanya umutekano bazubikirwa imbehe
Guverineri Bosenibamwe avuga ko abayobozi batarwanya ibihungabanya umutekano bazubikirwa imbehe

Yabitangaje tariki ya 07 Nzeli 2016, mu nteko rusange y’abaturage b’Akarere ka Gicumbi, yitabiriwe n’izengo z’ibanze kuva ku mudugudu kugeza ku buyobozi bw’akarere.

Guverineri Bosenibamwe yavuze ko abayobozi badashaka kurwanya ibihungabanya umutekano byiganjemo ibiyobyabwenge, ko bagiye gufatirwa ibyemezo bikomeye, birimo no kwirukanwa mu kazi.

Agira ati “Ikintu cya kanyanga duhora tuvuga, abarembetsi, amarondo adakorwa neza, birazwi ko ibyo byose aha bihari, mudugudu, umuyobozi wungirije w’akarere, umuyobozi w’akarere, abajyanama, ubuyobozi burarangira aha, ntimutadufasha.

Icyo mwitaga umugati mwagabanye cyirabacitse, ikivuguto cyari kibageze ku munwa kiramenetse mutakinyoye ndabarahiye.”

Mukama Abbas, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, wari witabiriye iyo nteko, yunze mu rya Guverineri Bosenibamwe, avuga ko umuyobozi wese uzajya yanga gutanga amakuru y’umuntu aziho icyaha cyangwa umuntu waraye aho ayobora ntabimenyeshe ababishinzwe, azajya afatwa nk’uwakingiye ikibaba abagizi ba nabi.

Agira ati “Hari abafite ishayri kubera iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho mu buryo bwihuse, mumenye ko ibi hari abo bidashimisha, mube maso rero muharanire umutekano, umuntu wumva ko adashyigikiye umutekano, asabe Imana imwijyanire hakiri kare”.

Abayobozi b’inzego z’ibanze muri Gicumbi bo bagaragaza ikibazo cy’uko hari ubwo bakora ibishoboka mu gufata abahunganya umutekano, ariko bakabura ubutabazi bwihuse.

Ikindi kibaca intege ni uko hari abo bafata babashyikiriza inzego zishinzwe kubungabunga umutekano, ugasanga babatanze kugera mu rugo; nkuko bitangazwa n’umwe bu bayobozi, utashatse kwivuga izina.

Agira ati “Ndabyemera ko nkatwe turi ku mupaka, kanyanga zambuka! Ejo bundi narwanye n’umurembetsi arankomeretsa nabuze untabara, kandi uramufata wamugeza mu nzego zikuruta, wagera mu rugo ugasanga yahagutanze, ubwo mugatangira guhigana”.

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bufatanyije na Polisi y’Igihugu, bakaba basabye inzego z’ibanze zo muri Gicumbi gukora urutonde rw’abantu bafatwa bakarekurwa ubundi hagafatwa ingamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka