Gatsibo: Abaturage ntibazongera gutonda imirongo bashaka ibyangombwa

Abashinzwe irangamimerere mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo, bemeza ko nta muturage uzongera gusiragizwa ku murenge ashaka ibyangombwa akeneye kuko byorohejwe.

Abakozi bashinzwe gutanga ibyangombwa binyuranye mu Karere ka Gatsibo, basobanurirwa imikoreshereze y'Irembo.
Abakozi bashinzwe gutanga ibyangombwa binyuranye mu Karere ka Gatsibo, basobanurirwa imikoreshereze y’Irembo.

Aba bakozi babitangaje kuri uyu wa 23 Kanama 2016, nyuma yo guhabwa amahugurwa arebana no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa “Irembo”, bufasha abaturage gusaba ibyangombwa bakeneye bakoresheje ikoranabuhanga.

Muhire John, Umuhuzabikorwa wa “Irembo” muri Rwanda Online ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko bateguye guhugura abashinzwe gutanga ibyangombwa bitandukanye abaturage bakenera mu rwego rwo kugira ngo aba bakozi basobanukirwe iyo gahunda neza.

Yagize ati “Twararebye dusanga ubwitabire bw’abaturage kuri iyi gahunda ya “Irembo” butaragera ku kigereranyo twifuza. Ni yo mpamvu twateguye aya mahugurwa kugira ngo twongere ubumenyi ku mikorere n’imikoreshereze yabwo kandi tunashishikarize aba bakozi kumva ko iki gikorwa bakwiye kukigira icyabo.”

Muhire avuga ko kugira ngo iki gikorwa kirusheho kugenda neza, bityo n’umuturage ntazongere kujya gutonda umurongo ashaka ibyangombwa, ngo hagiye gushyirwaho abakozi (Agents) ba “Irembo” muri ‘centres’ zo mu midugudu no mu tugari. Aba bakozi bakazajya bafasha abaturage kubona ibyangombwa binyuze mu Irembo.

Ntirandekura Cyprien ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kiramuruzi, avuga ko bajyaga bahura n’imbogamizi muri iyi gahunda ya Irembo, ahanini zishingiye ku bikoresho bidahagije. Gusa ngo bakaba nta n’ubumenyi buhagije bari bafite ku mikoreshereze y’ubu buryo.

Agira ati “Mbashije kumenya neza imikoreshereze y’uburyo bwa Irembo. Twajyaga tugira ikibazo cya ‘network’, ariko ubwo hagiye gushyirwaho abakozi bazajya batwunganira mu guha abaturage serivise, ubu serivisi twajyaga duha abaturage zigiye kwihuta.”

Izi serivise za Irembo zatangijwe tariki ya 1 Nzeli 2014, zigamije korohereza abaturage gusaba ibyangombwa, byaba ari ibishya cyanwa se ibyangiritse ndetse n’ibyazimiye. Ubwitabire bw’abaturage bamaze kuyigana bukaba bugera kuri 85%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Munyohereze uburyo nasaba ibyangombwa

NIYITANGA Jacques yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

Nifuzaga ko hagira umbwira ukuntu nasaba icyemezo cyogusaba ibyangombwa by ’ingaragu

NIYITANGA Jacques yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

Muraho ndi umwe mubantu batangiranye n’urwo rubuga rwo ku irembo gusa hari ikibazo abayobozi bo muri icyo kigo cyane cyane aba technicians bagomba gukosora. Website ubwayo server zayo ntizibasha guhaza guhaza abagenerwabikorwa kuko baba ari benshi then website ikagenda nabi kandi gahoro (Loadind) ikindi ni uko nubwo bashyira ingufu cyane mu gukanguririra abatanga service bwa nyuma ( Etat civil na ba Land notaries) si ibyo gusa bagomba gukora mobilisation mu baturage bakamenya IREMBO ni iki?kuko kugeza ubu aho dukorera hatandukanye bamwe ntibaramenya ibyo tubakorera uretse kubikora kuko Leta yababwiye ko ntahandi bagomba guca uretse mu irembo. nge kubwanjye nabasabaga ibi bikurikira kugira ngo uru Rubuga rukore kandi rugeze ku banyarwanda ibyo byiza Leta ibifuriza.
1. Gutanga amahugurwa ku buryo burambuye kubantu bafitanye isano n’IREMBO
2. Gukora ubukangurambaga ndetse babinyujije mu manama atandukanye ibyiza n’impamvu IREMBO rihari
3. Gukora maintenance nyayo ibyo bikaba Reba aba technicien bo mu IREMBO.
4. Gutanga ibikoresho kubabigenewe aha navuga ( Agents, Etat civil, Land notaries)

iyo nibikorwa neza urubuga irembo ruzakora neza kandi mpamya ko ntazindi mbogamizi zizabonekamo murakoze.

Alexis masibo yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka