Gare ya Kacyiru inyuramo abagenzi 1000 ntigira ubwiherero

Abagenzi n’abafite ibyo bakorera muri gare ya Kacyiru binubira kutagira ubwiherero kuko ngo bagorwa no gukemura ikibazo mu gihe bakubwe.

Gare ya Kacyiru nta bwiherero igira kandi ngo inyurwamo n'abantu bagera ku 1000 buri munsi
Gare ya Kacyiru nta bwiherero igira kandi ngo inyurwamo n’abantu bagera ku 1000 buri munsi

Iyo gare inyuramo abagenzi bagera ku 1000 buri munsi. Uwimana Eugénie ukunze kuyitegeramo imodoka avuga ko kuba nta bwiherero buhari bimubangamira.

Agira ati “Hari ubwo umuntu akubwa ari hano akabura uko abigenza bikaba ngombwa gusaba ubwiherero mu ngo zituriye iyi gare. Ushobora kujyayo bakakwangira cyangwa ugasanga badahari bikaba ngombwa gutega moto ngo ikugeze vuba aho washobora kwitabara”.

Avuga ko ababishinzwe bakagombye gukemura iki kibazo kuko ngo ari ahantu hahurirwa n’abantu benshi.

Gare ya Kacyiru imaze imyaka ibiri ikora. Iherereye mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo. Inyuramo imodoka zitandukanye zisiga cyangwa zitwara abagenzi bahategera.

Hari kandi abahacururiza ibijyanye n’itumanaho, abayobora abagenzi, abamotari n’abashoferi ba za “taxi-voitures”. Bose barahirirwa kandi bakenera ubwiherero.

Niyoyita Jérémie uyobora gare ya Kacyiru, avuga ko iki kibazo cy’ubwiherero bakigejeje ku rwego rw’akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali.

Ati “Twagerageje kumvikanisha ikibazo cy’ibura ry’ubwiherero muri iyi gare, bakadusubiza kenshi ko kigiye gukemuka ariko urabona ko na n’ubu butaraboneka. Turasaba ababishinzwe ko badufasha bukaboneka kuko bukenerwa n’abantu benshi banyura hano”.

Akomeza avuga ko kenshi abashaka kwiherera bajya mu ngo z’abegereye gare. Ibi ngo bikaba ari ukubabangamira kuko buri kanya baba babakomangira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kacyiru, Felix Kayihura, avuga ko barimo gukora ubuvugizi kugira ngo iyi gare ibone ubwiherero vuba
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru, Felix Kayihura, avuga ko barimo gukora ubuvugizi kugira ngo iyi gare ibone ubwiherero vuba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru, Félix Kayihura, avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali hari icyo burimo gukora kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Agira ati “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuko ari bwo bubidufashamo, bwakoze inyigo yo kubaka mu buryo burambye ubwiherero buzajya bufasha abantu baza muri gare ya Kacyiru. Bagiranye n’amasezerano na rwiyemezamirimo ngo bikorwe vuba nubwo bitaratangira”.

Avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge iyi gare iherereyemo, bagiye gukomeza ubuvugizi, banakurikirana ngo barebe aho umushinga ugeze, bityo bibe byakwihutishwa kuko ubu bwiherero ngo bukenewe cyane mu rwego rwo kunoza isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazocyubwiherero kokokibangamiyebenshi mucyumwerugitaha byambayeho nagezemurigareyakakiru ndakubwa mbur’ahoniherera biba ikibazo . reronugushyiraho imbaraga icyokibazo kigakemurwa vuba. murakoze.

pierre yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka