FDLR ngo irangwamo ubusumbane bukabije

Abayobora FDLR ngo bohereza abana ba bo kwiga mu gihe abavuka ku barwanyi bato birirwa batikirira mu mashyamba ya Congo.

bi byavuzwe na bamwe mu baherutse kwitandukanya n’uyu mutwe bagataha mu Rwanda bitewe n’uko basanze ntacyo barwanira nk’uko babitangarije Kigali Today.

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bahawe amasomo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bahawe amasomo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe

Abitandukanyije na FDLR bavuga ko uwo mutwe urimo ubusumbane bukomeye ku buryo ari kimwe mu byatumye bitandukanya na wo. Sergent Major Ndinkabandi Jean Marie Vianney avuga ko abayobora uwo mutwe bohereza abana ba bo kwiga, mu gihe abavuka ku barwanyi bato birirwa batikirira mu mashyamba ya Congo.

Ati“Baba batubwira ngo twanyazwe igihugu tugomba kurwana tukagisubirana. Umuntu ararwana umwana we yamwohereje kujya kwiga, wowe uwawe ari mu ishyamba yirirwa abatundira amateke, ibyo bintu urumva bifite agaciro? Usanga uvunika bo bakagira inyungu”

FDLR kugeza ubu ifatwa nk’mutwe w’uwiterabwoba, ukaba uyoborwa na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ipfunwe baterwa n’iyo Jenoside ngo ni ryo rituma bangisha u Rwanda abagize uwo mutwe nk’uko Caporal Maniraguha Francoise wawinjiyemo afite imyaka 12 abivuga.

Ati “Abantu benshi baba muri FDLR bakoze Jenoside mu Rwanda. Aricara akakubwira ngo mu Rwanda haba Abatutsi gusa n’ujyayo uri Umuhutu bazakwica ariko ibyo ntabyo twahasanze ”.

Ndinkabandi avuga ko abana b'ababarwanira FDLR babuzwa kwiga ab'abayobozi bayo bakiga
Ndinkabandi avuga ko abana b’ababarwanira FDLR babuzwa kwiga ab’abayobozi bayo bakiga

Abitandukanyije na FDLR bakiri mu mashyamba ya Congo ngo babwirwaga ko nta mahoro n’umutekano biba mu Rwanda, ariko aho bahagereye ngo babonye itandukaniro rinini ugereranyije n’ibyo babwirwaga.

Caporal Maniraguha ati “Ubuzina bw’ishyamba n’ubwo mu gihugu buratandukanye cyane. Hano turaryama tugasinzira twashaka tukanakuramo imyenda, ntabwo twikanga umwanzi tuba twizeye umutekano”

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikari, Sayinzoga Jean na we ahamagarira abakiri muri FDLR gutaha bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu. Avuga ko imbaraga z’u Rwanda ari Abanyarwanda ku buryo iyo bapfiriye mu mashyamba ya Congo u Rwanda ruba ruhomba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ubusumbane buri muri kamere y’’isi uretse no mubantu no munyamaswa burahaba ,
ikibi ni igihe ubusumbane buzanywe no kutubahana naho ubundi uwagutanze gukora mukebo aguhaza ............ .
ukuruta none nakomeza gukora azakomeza akurute , kandi nawe nukora hari abo uzaruta ..

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Murakoze gutaha naho ibyo avuga nibyo 100% nuko mumwumvise nabi avuze ko abana ba bayobozi babo bariga ariko abohasi abana ntibiga birirwa bajyagushaka amateke yaba boss nubatahe bose baze biyigire muri 9YBE

stev yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Niba ubazanye bajyane green hills se turebe! Ntaho uzasanga bareshya! Ngwino wiyubakire 9ybe ubundi umwana yige.

joma yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Urakoze Abide. Harya mu Rwanda ho abana bose biga hamwe? Ibyo kugaya FDLR ntibibuze ariko ibyo byo si umwihariko wayo.

mbonabucya yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

mutahe kuko ababoshya barashaje kd nimukomeza kubayo nabana babo barikwiga bazapyinagaza abana banyu
mugaruke murwababyaye

tuyisenge elyse yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Aho uzajya ku isi yose uzahasanga ubusumbane ntaho utazabubo,n’ubundi umwana wa generale ntaziga aho uwa soldat aziga!Ahubwo niba badashaka gutaha bazishyirireho aya rubanda rugufi!

Abide yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka