Expo 2016: Miss Jolly muri stand ya KT Radio

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yasuye studio ya KT Radio aho iri gukorera muri Expo 2016 aboneraho kuganiriza Abanyarwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Kanama 2016, Nyaminga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yakiriwe muri studio za KT Radio iri mu imurikagurishwa mpuzamahanga ribera i Kigali ku nshuro ya 19, ashima imikorere yayo ndetse aganira n’abanyamakuru bayo ku bintu bitandukanye.

Miss Jolly n'ibisonga bye ubwo yatorerwaga kuba Nyampinga w'u Rwanda 2016
Miss Jolly n’ibisonga bye ubwo yatorerwaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016

Abajijwe uko abona KT Radio, Miss Jolly yagize ati “ Mbona ari Radiyo ifite umwihariko wo kwegera abaturage b’ingeri zose ikabaha ijambo. Kuba iha umwanya abana b’abakobwa nkanjye nkabasha gutanga ibitekerezo binyuranye nisanzuye, binyereka ko ari Radiyo y’Abanyarwanda kandi ifite icyerekezo”.

Miss Jolly kandi yagiriye inama urubyiruko rwitabira imurikagurishwa, yo kutaza kwishimisha gusa ahubwo bakahahahira ubwenge.

Miss Mutesi Jolly ngo yiteguye guhagararira neza u Rwanda muri Miss World
Miss Mutesi Jolly ngo yiteguye guhagararira neza u Rwanda muri Miss World

Ati “Uru ni urubuga rwiza urubyiruko ruba rubonye ngo rwerekane ubumenyi rufite, abafite ibyo bakora babigaragazecyane ko imurikagurisha rihuza abantu beshi bo bihugu bitandukanye ndetse banarebere ku bandi bateye imbere kuturusha bagire icyo babakuraho cyabungura ubwenge aho kujyanwa no kwishimisha gusa”.

Abantu bari uruvunganzoka kuri stand ya KT Radio
Abantu bari uruvunganzoka kuri stand ya KT Radio

Abajijwe aho ageze yitegura guhagararira u Rwanda muri “Miss World” n’uburyo azaryitwaramo.

Miss Jolly yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Miss Jolly yandika mu gitabo cy’abashyitsi

Ati “Ni irushanwa mpuzamahanga rikomeye u Rwanda rugiye guhagararirwamobwa mbere, nditeguye kandi nzagenda nk’umunyarwandazi ukomeye ku muco w’igihugu cye, sinirengagije ko hari amategeko agenga iri irushanwa gusa intwaro nitwaje ni uwo ndi we”.

Miss Jolly agira inama urubyiruko yo kubyaza umusaruro Expo 2016
Miss Jolly agira inama urubyiruko yo kubyaza umusaruro Expo 2016

Avuga ko agiye kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, agasaba Abanyarwanda kuzamushyigikira mu buryo bwose buzaba bwashyizweho cyane cyane ubw’ikoranabuhana kuko ngo uko umuntu akunzwe mu gihugu cye na byo bibarwa.

Miss Jolly mu kiganiro n'umunyamakuru wa KT Radio Jean Noel Mugabo muri studio yayo iri muri Expo 2016
Miss Jolly mu kiganiro n’umunyamakuru wa KT Radio Jean Noel Mugabo muri studio yayo iri muri Expo 2016

Miss World igiye kuba ku nshuro ya 66 ikazabera i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku italiki 20 Ukuboza 2016.

Iyi iheruka ikaba yari yegukanywe na Miss Mireia Lalaguna wo mu gihugu cya Espanye (Spain), akazahita aha ikamba rya Nyampinga w’isi uzamusimbura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

niwirambir ncti y’Imana. uhoraho azokuje imbere uhah uronka.bonne chance!! my sst

Jimmy yanditse ku itariki ya: 7-08-2016  →  Musubize

Ariko uyu mu miss btabwo ari mwiza vraiment!

Sibo yanditse ku itariki ya: 7-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka