Expo 2016: Ibiciro byahanantuwe mu minsi y’umusozo

Ibiciro by’ibicuruzwa byiganjemo ibyaturutse mu mahanga byagabanutse cyane mu minsi igana umusozo w’Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 19 ribera i Kigali.

Iyi mashini yakuwe ku bihumbi 20Frw ishyirwa ku bihumbi 10Frw.
Iyi mashini yakuwe ku bihumbi 20Frw ishyirwa ku bihumbi 10Frw.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Kanama 2016, abacuruzi batandukanye bahamagaraga abaguzi mu majwi aranguruye bababwira ko bagabanyije ibiciro, abandi babyanditse ku byo bacuruza mu rwego rwo kwitegura gusoza imurikagurisha.

Bikorimana Pierre wafashaga Abahinde gucuruza ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gikoni avuga ko byagabanyijwe cyane.

Ati “Iyi mashini ifasha umuntu gukora umutube w’imbuto zinyuranye, yaguraga ibihumbi 20.000Frw none twayishyize ku bihumbi 10.000Frw kugira ngo Abanyarwanda bigurire ari benshi kandi badahenzwe.”

Abantu bakomeje kugura ku giciro cyagabanyijwe.
Abantu bakomeje kugura ku giciro cyagabanyijwe.

Avuga ko abamuyobora bamubwiye ko babigabanyije kugira ngo bishire batongera kubipakira babisubiranayo.

Undi ucuruza imyenda yaturutse muri Kenya, avuga ko amashati yazanye y’abagabo yayagabanyirije igiciro.

Ati “Amashati twatangiye tugurisha15.000Frw, ubu igiciro twagikubise hasi kuko turimo kuyatangira ibihumbi 10.000Fwr gusa kandi ndabona abantu bitabira kuyagura.”

Mu bindi byamanuriwe ibiciro harimo inkweto z’abagabo (Sandales) zo mu Misiri, zaguraga 7.000frw zikaba zitangirwa 5.000Frw, amasakoshi y’abagore yaguraga 25.000frw akaba yashyizwe ku 10.000frw mu gihe udusakoshi duto tw’abagore nanone two muri Kenya twaguraga 5.000Frw, tukaba turimo gutangirwa 2.000Frw.

Nkusi Mukubu Gerald avuga ko Expo 2016 yitabiriwe cyane.
Nkusi Mukubu Gerald avuga ko Expo 2016 yitabiriwe cyane.

Hari kandi tapis zo mu Misiri zatangirwaga ibihumbi 110Frw zikaba zashyizwe ku bihumbi 80Frw.

Umutoni Jeanne wari umaze kwigurira imashini yo gukora jus ngo yashimishijwe n’iri gabanuka ry’ibiciro.

Ati “ Ndishimye kuba batugabanyirije ibiciro, iyi mashini nyiguze ibihumbi 10Frw kandi najyaga nyibaza bakambwira ibihumbi 20, nzajya mpora nteganyiriza Expo kuko izamo ibintu byinshi kandi ku giciro kidahanitse.”

Nkusi Mukubu Gérard, Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) avuga ko kugabanya ibiciro mu minsi ya nyuma ya Expo bikunze kubaho.

Tapis yo mu Misiri yagabanuriwe ibiciro.
Tapis yo mu Misiri yagabanuriwe ibiciro.

Yagize ati “Abacuruzi baturutse hanze banga gusubirana iwabo ibicuruzwa kuko bibahenda kongera kubitwara bagahitamo kubitangira make kuko akenshi baba bungutse kubera kugurisha bisanzwe mu gutangira.”

Mukubu avuga ko Expo 2016 yitabiriwe cyane kuko yasuwe n’abantu bagera ku bihumbi 300 mu gihe iy’ubushize yasuwe n’ibihumbi 270.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka