Expo 2016: Barinda ibinyabiziga bakikemurira ibibazo

Bamwe mu rubyiruko rutuye hafi y’aho imurikagurisha ribera bihangiye umurimo wo kurinda imodoka bakabona amafaranga abafasha gukemura bimwe mu bibazo.

Aba basore bavuga ko bamaze imyaka myinshi bakora akazi ko kurinda imodoka zihagarara inyuma y’ikigo Expo iberamokuva ku mugoroba kugeza mu masaha akuze y’ijoro, ba nyirimodoka bakabishyura amafaranga ku bwumvikane kuko nta giciro gihoraho kizwi cyane ko bakora buri umwe ku giti cye.

Ibinyabiziga biba byinshi ku buryo bijya guparika hanze y'ikigo Expo iberamo
Ibinyabiziga biba byinshi ku buryo bijya guparika hanze y’ikigo Expo iberamo

Umwe muri bo ni uwitwa Nshimiye Eraste Daniel, avuga ko buri uko Expo ibaye kuva 2008 akora aka kazi akanavuga uko abigenza.

Yagize ati “Umubosi araza n’imodoka ye nkamwereka aho ayiparika tukavugana ayo aribunyishyure ubundi nkayimurindira ntihungabane. Ku munsi sincyura ari munsi y’ibihumbi bitatu, nkunganira ababyeyi mu kwibonera ibikoresho by’ishuri”.

Uyu munyeshuri wiga iby’ubukanishi bw’imodoka, avuga ko yitegura gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, akazifashisha amafaranga aba yakuye muri aka kazi yabashije kwizigama.

Mugenzi we bafatanyije akazi avuga amaze imyaka itandatu abikora kandi ngo hari icyo byamugejejeho.

Ati “Amafaranga araboneka make make ku buryo ninjiza ari hagati ya 2000 na 3000Frw buri munsi. Nabashije kwigurira amatungo magufi arimo ihene n’inkoko ku buryo ubu icyo nkeneye mbasha kucyigurira ntabanje kugira uwo nsaba”.

Kuri we ngo Expo yamara iminsi myinshi kuruta iyo yagenewe kuko ngo ari bwo yabasha kwinjiza agatubutse kamugeza ku gikorwa kigaragara.

Mu masaha y’umugoroba ni bwo imurikagurisha ryitabirwa cyane kuko abantu benshi baba bavuye mu kazi, bigatuma haba umubyigano w’imodoka ku buryo parikingi zagenewe mu kigo yuzura izisagutse zigahagarara hanze, ari zo zirindwa n’aba basore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka