Dar es Salaam: Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya EAC

Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzaniya, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 08 Nzeli 2016, aho yitabiriye inama idasanzwe ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ageze muri Tanzaniya avuye muri Kenya, aho ku wa gatatu tariki ya 07 Nzeli 2016, yari yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum: AGRF).

Abakuru b'ibihugu bigize EAC bateraniye i Dar-es-salaam mu nama idasanzwe ya 17
Abakuru b’ibihugu bigize EAC bateraniye i Dar-es-salaam mu nama idasanzwe ya 17

Muri iyi nama idasanzwe harasuzumwa raporo y’inama y’abaminisitiri, ku masezerano y’ubufatanye yo gusonera ibyo bihugu amahoro, ku bicuruzwa byoherezwa mu muryango w’ubumwe bw’Iburayi (EU), n’ibihugu bya EAC.

Biteganyijwe ko muri iyi nama, Bazivamo Christophe ararahirira kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wungirije, ushinzwe ubutegetsi n’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukeneye ko ibiciro bimanuka nibsbyigeho

Theo yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka