Cyamunara itumye Inkambi ya Nkamira yimurwa

Ubutaka bwari bwubatseho Inkambi ya Nkamira muri Rubavu bwatejwe cyamunara, none igiye kwimurirwa ahitwa i Kijote mu Bigogwe muri Nyabihu.

Isoko rya Kijote rigiye guhindurwa inkambi isimbura iya Nkamira.
Isoko rya Kijote rigiye guhindurwa inkambi isimbura iya Nkamira.

Byatangajwe na Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, wemeza ko nyuma y’ibiganiro byakozwe hagati y’Akarere ka Nyabihu n’iyi minisiteri kuri uyu wa 17 Kanama 2016, kwimura Inkambi ya Nkamira bitazarenza ku wa 22 Kanama 2016.

Minisitiri Mukantabana yagize ati “Kuva Nkamira tujya i Kijote ni impamvu zikomeye. Hariya Nkamira twari turi, ntabwo ari ubutaka bwa Leta. Hari umutungo w’abantu ku giti cyabo ariko ukaba n’umutungo wari waragwatirijwe mu ma banki.”

Yakomeje agira ati “Byabaye ngombwa ko amabanki ateza cyamunara hariya hantu kubera ko ba nyir’inguzanyo batari bashoboye kubahiriza amasezerano bari bagiranye na banki kuko hari hagwatirije. Ubu rero tuvugana, hariya muri Nkamira hamaze kugira nyiraho wahaguze mu cyamunara.”

Yongeyeho ko ari yo mpamvu bagomba kuhava vuba kugira ngo uwahaguze abashe kugira ibikorwa ahakorera.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko inkambi izimukira mu Bigogwe mu Kagari ka Kijote, ahahoze Isoko rya Kijote.

Iri soko rimaze imyaka ikabakaba 9 ryubatse ariko ryarabuze abarirema bitewe n’amasoko yandi yari akikije ako gace kandi akomeye, arimo irya Kabali, Mahoko, Kora na Mukamira.

I Kijote hagiye kwimurirwa Inkambi ya Nkamira hari amazu menshi yapfaga ubusa kuko hari hateganyirijwe isoko ariko rigapfuba.
I Kijote hagiye kwimurirwa Inkambi ya Nkamira hari amazu menshi yapfaga ubusa kuko hari hateganyirijwe isoko ariko rigapfuba.

Minisitiri Mukantabana avuga ko HCR yatanze amafaranga akabakaba miliyoni 200 kugira ngo azifashishwe n’Akarere ka Nyabihu mu gukora ibindi bikorwa by’iterambere byafasha abaturage bari bubakiwe iryo soko.

Aya mafaranga akaba ngo yenda kungana n’ayakoreshejwe hubakwa iri soko. Bitewe n’uko inyubako zari ziri aho ntacyo zikora hakaba hari ibyumba bimwe byajyaga bibikwamo ibikoresho by’akarere hakaba n’icyumba cyari cyaratijwe abadozi bahadoderaga.

Yakomeje asaba ko ibyo bikoresho byakurwamo n’abakoreragamo bakavamo kugira ngo kuwa 22 Kanama,Kijote izabe yahindutse inkambi ikorerwemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, yagize ati “Bizakurwamo muri iyi minsi 2 kugeza ku wa 5, ku buryo twizera ko ku wa mbere imirimo yatangira nta mbogamizi.”

Inkambi ya Nkamira ubusanzwe yakirirwagamo impunzi zihungira mu Rwanda ndetse hakananyuzwa Abanyarwanda bahunguka baturutse mu bihugu bitandukanye mbere y’uko basubira aho bakomoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho.turabakunda.mwadufasha kutubariza ababishinzwe,uko twabona inkunga twagombaga guhabwa ariko tugacyikanwa nkimpunzi zavuye Congo 2018 zikaruhukira.nkamira kijote.mirakoze . Calling:0785257490

Nzabamwita.f yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka