CIVITAS Hotel irakomeza kwakira abayigana nk’uko bisanzwe
Ubuyobozi bw Hotel CIVITAS buratangaza ko imirimo yo kwakira abayigana ikomeza gukorwa nk’uko bisanzwe.
Mu itangazo ryanditse mu Kinyarwanda, Icyongereza n’igifaransa, ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyi Hotel kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Nyakanga 2016, rigaragaza ko n’ubwo habayeho inkongi y’umuriro muri imwe mu iduka riri mu nyubako Hotel ikoreramo, bitakomye mu nkokora serivisi za Hotel.
Ubuyobozi bwa Hotel CIVITAS buvuga ko Polisi n’abaturage batabariye hafi inkongi y’umuriro ikiri mu ihahiro SAHANI (Supper Market) umuriro ukazimywa vuba ku buryo bitagize icyo bitwara Hotel ubwayo.
CIVITAS Hotel ishimira kandi abaturage n’inzego za Polisi y’igihugu zagize uruhare mu gutabara mu maguru mashya inyubako yose itarafatwa n’umuriro.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimira police yurwanda itabarana ingoga nabaturage bahabayr.
Ariko se izi nkongi zumuriro zibera mu gace kamwe bisobanura iki? nzaba mbarirwa!