Brazzaville: U Rwanda rwafunguye ambasade muri CEEAC

U Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo Brazzaville izanakurikirana iterambere ry’u Rwanda mu muryango w’Afurika yo hagati (CEEAC).

Ministiri w'ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo yagejeje impapuro z'ubusabe bw'u Rwanda bwo kwinjira muri CEEAC kuri Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba ku wa gatatu w'iki cyumweru.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yagejeje impapuro z’ubusabe bw’u Rwanda bwo kwinjira muri CEEAC kuri Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kanama 2016, niho Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yafunguye ku mugaragaro iyi ambasade, nyuma y’imyaka itanu abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo Brazaville bagiranye amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati“Gufungura iyi ambasade birerekana ubushake dufite mu gushimangira iterambere ry’Abanyafurika nk’uko abayobozi bacu babyiyemeje.”

Ministiri Mushikiwabo yashishikarije abikorera kubyaza umusaruro “aya mahirwe mashya”.

Ikompanyi y’indege y’u Rwanda, rwandair yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu mwaka wa 2011.

Mu 2011, u Rwanda na Congo Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane hakoreshejwe indege, biniyemeza gukemura ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zikiri muri icyo gihugu no guteza imbere byinshi birimo ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.

Uretse kugenzura ibikorwa bya komite yashyizweho yo guteza imbere ayo masezerano, ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville, iranahagararira inyungu z’iki gihugu mu muryango w’ubukungu w’Afurika yo hagati (CEEAC), aho u Rwanda rwongeye gutangaza ko ruwusubiyemo ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Ibihugu bitanu muri 11 bigize CEEAC ari byo Cameroun, Gabon, Guinee Equatoriale, Tchad na Repubulika ya Centrafrique nabyo bizaba bihagarariwe na ambasade yashyizwe i Brazzaville.

Iyi ambasade imaze amezi atanu iyoborwa na Dr.Habyarimana Jean Baptiste, mu gihe ku rundi ruhande mu Rwanda naho hamaze gufungurwa ambasade ya Congo Brazzaville.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

That’s good.

sylver yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka