Bongeye guhabwa umunsi ntarengwa wo kugaragaza abanyereje aya VUP

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatanze itariki ntarengwa ya 15 Kanama 2016 ngo buri karere kabe kagaragaje urutonde rw’abayobozi batwaye amafaranga muri gahunda ya VUP batarishyura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Paul Jabo, avuga ko abayobozi b'uturere bazarenza itariki bahawe baragaragaza urutonde rw'abanyereje amafaranga ya VUP bazafatwa nk'abafatanyacyaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Paul Jabo, avuga ko abayobozi b’uturere bazarenza itariki bahawe baragaragaza urutonde rw’abanyereje amafaranga ya VUP bazafatwa nk’abafatanyacyaha.

Muri Werurwe 2016, Intara y’Iburengerazu yari yatanze amezi atatu kugira ngo abayobozi bihaye amafaranga muri VUP batayakwiye bayagarure.

Iki cyemezo cyagombaga kurangirana na tariki 30 Kamena 2016, nyuma y’iyi tariki abatarabyubahirije bakaba baragombaga gukurikiranwa bakayagarura ku ngufu za Leta.

Mu gutanga urutonde rw’abagomba gukurikiranwa, uturere ngo twakozemo amakosa nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Jabo Paul, mu nama y’umutekano y’intara yaguye yo kuri uyu wa 02 Knama 2016.

Ati ˝Itariki ya 30 Kamena igeze, twatse lisiti ariko baduha izirimo amakosa, twarongeye dusubiza ayo malisiti mu turere tubasaba raporo nzima, ariko na n’ubu. Izo raporo nimurenza kuri 15 Kanama mutaziduhaye, tuzabagaragaza nk’abafatanyije n’abanyereje, izo na zo zizaba ari baringa.˝

Jabo avuga ko bibabaje kuba abakozi bahembwa na Leta, ibaha amafaranga yo kugeza ku baturage batishoboye bakayitwarira, ndetse ntibagire ubushake bwo kuyasubiza.

Ku ruhande rw’abayobozi b’uturere, nubwo batagaragaza impavu yo gukereza aya malisiti, bavuga ko bagiye guhita bayatanga, aho bavuga ko ibyari bigoye babirangije.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, ati ˝Amazina yose turayafite, abapfuye, abahunze n’abahari, igisigaye ni ukunoza gahunda mu minsi mike tukaba twatanze urutonde.˝

Imibare yo muri Kamena 2016 yagaragazaga ko mu Ntara y’Iburengerazuba habarurwa agera kuri miliyari 2 n’ibihumbi 100FRW ya VUP yanyerejwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu gihe yari ayagenewe abatishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi bambere nibagitifu butugari two mumurenge wa bweyeye mukarere ka rusizi aribo gitifu ridofonsi, gitifu bisimarike, gitifu alufonsi gikapu, gitifu emile na gitifu porinari kandi bose barahunze .

kadunyugu yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka