Biyujurije ibiro by’akagari bya miliyoni 19

Guhererwa serivise ahantu hashaje byatumye abatuye Akagari ka Munazi, mu Murenge wa Save muri Gisagara biyubakiye ibiro by’akagari bifite agaciro ka miliyoni 19.

Ibi biro byubatswe n'abaturage baterwa inkunga n'akarere.
Ibi biro byubatswe n’abaturage baterwa inkunga n’akarere.

Aba baturage bavuga ko kwishyira hamwe bagashaka uburyo bwo kwiyubakira babitewe no kuba igihe bari mu nama ku kagari cyangwa muri gahunda zinyuranye warasangaga banyagirwa igihe cy’imvura kubera inyubako yari ishaje ikava.

Kuba hari hato hanava ngo byanagiraga ingaruka kuri gahunda zitandukanye kuko igihe babaga bafite nk’inama ihuza abaturage benshi bamwe baburaga aho bicara bakigira mu tubari twegereye akagari, gahunda yabajyanye ntibayijyemo.

Anonciata Nyiramisago, umwe mu batuye ako kagari, ati “Aho batwakiriraga mbere hari hato ndetse haranavaga ku buryo igihe imvura yagwaga twajyaga kugama mu tubari turi hafi yaho. Kugira ibiro byiza rero bizadufasha cyane.”

Marie Gorette Mushimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munazi, avuga ko nyuma yo gusanga aho bakoreraga hatameze neza bagiye inama n’abaturage bakishakamo ibisubizo.

Mushimiyimana avuga ko bakoresheje uburyo bw’umuganda, abafundi bakubaka naho abandi bakaba abayede (abegereza abafundi ibikoresho).

Agira ati “Ndashimira cyane abaturage b’Akagari ka Munazi ubwitange n’ubufatanye bagize, bakoze nk’abikorera kuko ni bo batangiye gusiza ikibanza barubaka kugeza huzuye”.

Uyu muyobozi asobanura ko kandi nyuma y’ubufatanye bw’abaturage hiyongereyeho n’ubufasha bw’akarere kuko kabahaye imifuka ya sima 203, inzugi, amadirishya, amabati n’imireko, ndetse babaha n’amafaranga yo guhemba abafundi bazaga kubafasha kubaka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Innocent Kimonyo, avuga ko mu tugari dutanu tugize uyu murenge, tune twamaze kwibonera inyubako zisobanutse, kamwe gasigaye na ko kakaba kagiye kuvugururwa mu bihe biri imbere.

Kimonyo ati “Akagari tuzavugurura gasigwa amarangi ndetse kanahindurirwe amabati, ni aka Shyanda kuko ko nta kindi kibazo gafite kandi akarere katwemereye ko uyu mwaka kazadufasha kugasana”.

Akagari ka Munazi gatuwe n’abaturage ibihumbi 5 na 345 bakaba ari bo bahuje imbara ku bufatanye n’akarere biyubakira ibiro bifite agaciro ka 19 n’ibihumbi 645FRW, uruhare rw’abaturage gusa rukaba rubarirwa agaciro ka miliyoni 6FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka