Bishimira umubano urangwa hagati ya Castre na Huye

Tariki 6/8/2016, mu Murenge wa Huye bijihije isabukuru y’imyaka 30 y’ubufatanye bw’Intara ya Castre mu Bufaransa n’Umurenge wa Huye.

Ubu bufatanye bwatangijwe mu mwaka w’1986, bwari hagati y’iyi Ntara yo mu Bufaransa, n’ahahoze ari muri Komini Huye, Perefegitura ya Butare. Bwari bugamije guteza imbere ubuhinzi, imyuga n’uburezi ku mpande zombi.

Isomero ryo mu Murenge wa Huye na ryo ni kimwe mu byagezweho ku bw'Ubufatanye Castre-Huye
Isomero ryo mu Murenge wa Huye na ryo ni kimwe mu byagezweho ku bw’Ubufatanye Castre-Huye

Ubwo abanyehuye bifatanyaga n’abagize komite y’ubu bufatanye mu Bufaransa bari babagendereye, Christine Marion wari waje akuriye iyi komite yagaragaje ko hari byinshi byagezweho bafatanyije.

Yagize ati “Twagiye dushakisha inkunga zatumye ubu i Huye hari itanura ry’amategura rya kijyambere, ndetse no kuba hari abavumvu babigize umwuga bakorera mu bisi bya Huye.”

Ngo hari n’abaturage bari bakennye borojwe amatungo magufi, ibigo by’amashuri bifashwa kugura intebe abanyeshuri bicaraho ndetse n’ibiherereye mu cyaro bigezwaho amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru byanaranzwe no gucinya umudiho
Ibirori byo kwizihiza isabukuru byanaranzwe no gucinya umudiho

Muri ubu bufatanye kandi, hari abakora imyuga imwe n’imwe nk’iy’ubudozi n’ububaji bagiye baterwa inkunga bakigisha urubyiruko kugira ngo narwo rubashe kwibeshaho.

Maurice Mutabazi ni umudozi wabigize umwuga. Yakoranye n’Ubufatanye Castre-Huye mu gikorwa cyo kwigisha urubyiruko kudoda. Agira ati “Nigishaga abana, ibyo tudoze bikoherezwa i Castre hanyuma amafaranga avuyemo nanjye nkabonaho igihembo.”

Nyuma ya Jenoside ngo bongeye gukorana guhera muri 2013. Ariko mbere y’uko bagaruka ngo yakomeje gukorana n’urubyiruko arwigisha kudoda, nta nyungu ateganya, kuko ngo yari yarayigiyeho umuco mwiza wo kwigisha abakiri bato umwuga wo kubafasha kwibeshaho.

Ati “Kuri ubu iyo baje banzanira ibitabo byo kwifashisha mu kwigisha iby’ubudozi. Nanakoze umushinga wo kuzamfasha kubona imashini zigezweho mu budozi kugira ngo nzabashe kwigisha neza.

Christine Marion ukuriye komite y'Ubufatanye Castre-Huye mu Bufaransa
Christine Marion ukuriye komite y’Ubufatanye Castre-Huye mu Bufaransa

Ku ruhande rw’Abanye Castre, bishimira ko hari umunyeshuri wabo Akarere ka Huye kafashije kwimenyereza umwuga mu bijyanye n’ibyo yigaga.

Ibikorwa by’Ubufatanye Castre-Huye bituruka ku mishinga ikorwa hanyuma igashakirwa ingengo y’Imari. Biteganyijwe ko komite y’abanye Castre yaje kwizihiza isabukuru izataha imaze kurebera hamwe na komite yo mu Rwanda imishinga bazashakira inkunga iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka