Birifuza kuraga abana ubutwari bwaranze ababohoye igihugu

Bamwe mu batuye i Kirehe bavuga ko kuba hari abitanze bakabohora igihugu bibabera urugero rwiza rwo gutoza abana gukunda igihugu no kubaha umurage w’ubutwari.

Biyereka mu birori by'Umunsi Mukuru w'Intwari z'u Rwanda.
Biyereka mu birori by’Umunsi Mukuru w’Intwari z’u Rwanda.

Ni mu muhango wo kubohora igihugu wabaye ku wa 04 Nyakanga 2016 wizihirizwa mu Murenge wa Gatore ku rwego rw’Akarere ka Kirehe.

Godebelte Ntashamaje, umwe muri bo, avuga ko ababohoye igihugu babiteguye bakiri impinja bagera ubwo batanga ubuzima bwabo akaba ari yo mpamvu bagiye gufasha abana babo babigisha gukunda igihugu babaha umurage wo guharanira ubutwari nk’ubwababohoye igihugu.

Ati “Abana bacu bitanze babohora igihugu bitanga ari impinja nuko Imana ibakorera ibitangaza bafata igihugu! Abana bato n’abavuka umurage twabaha ni ugukunda igihugu cyababyaye baharanira kugira ubutwari nk’ubwaranze abakibohoye.”

Yakomeje ashimira Perezida Paul Kagame wari ku isonga ry’ababohoye igihugu. Ati “Mpuye na Perezida Kagame mbese sinzi icyo namuha, mbese Perezida wacu mu by’ukuri ni umuntu wakoranye n’Imana.”

Abayobozi bacinya akadiho hamwe n'abaturage.
Abayobozi bacinya akadiho hamwe n’abaturage.

Yakomeje agira ati “Ni na we nkomoko yo kubohora igihugu,I yo dusenga mu masengesho yacu duhora tumusengera n’abayobozi bose.”

Iyamuremye Léonidas, w’imyaka 74, avuga ko bamerewe neza kubera ubutwari bw’ingabo zabohoye u Rwanda zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ati “Uyu munsi tuwufata nk’amata y’abashyitsi, ubu tumerewe neza Perezida wacu yarakoze turamushimira … tuzamuhorane kandi natwe turifuza ko abana bacu bagira ubutwari nk’ababohoye igihugu tukaba turi mu mahoro”.

Muri uwo muhango, Nsengiyumva Jean Damascene, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Ubukungu, yasabye abaturage gukomeza gukurikiza impanuro bahabwa na Perezida Kagame baharanira iterambere rirambye bakihutira no gutanga ubwisungane mu kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka