Bigaragambije, batega amabuye mu muhanda basaba kwishyurwa
Abakora mu gishanga cya Nyabarongo mu murenge wa Mugina, muri Kamonyi, bakoze imyigaragambyo basaba kwishyurwa kuko bamaze amezi atatu badahembwa.
Mu gitondo cyo ku itariki 13 Nzeli 2016, abo bakozi babarirwa muri 400, bafatiriye imodoka ebyiri z’isosiyeti “EMA Entreprise” ya Rwiyemezamirimo Mugarura Alex. Baziteze amabuye, barahaguma kugira ngo hatagira uzihakura batarishyurwa.
Umwe mu bigaragambije, ufite imyaka 55 y’amavuko, utifuje ko amazina ye atangazwa, uvuga ko yishyuza yishyuza ibihumbi 100FRw. Akomeza avuga ko yakoze kuva mu kwezi kwa Kamena 2016 ariko bamuhembera imibyizi ibiri gusa ihwanye na 4000FRw.
Agira ati “Bari batubwiye ko andi tuzayabona tariki 5 Nzeli 2016 none dore! Ubu mu rugo n’ibibazo abana barashonje na mituweri sindayishyura.”
Abo baturage bigaragambirije mu gasantere ko ku Gateko mu kagari ka Nteko. Bose hamwe barishyuza miliyoni 30FRw.
Bahurira ku kuba bafite ibibazo birimo inzara, kutishyura umusanzu wa Mituweri no kutishyurira abana amafaranga y’ishuri.
Icyatumye ngo ahanini bigaragambya ni urupfu rw’umwana w’umwe mu bo bakorana. Uwo mwana yararwaye ariko abura mituweri ngo amuvuze.
Mugarura Alex, rwiyemezamirimo wakoresheje abo bakozi, yemera ko yakererewe kubahemba. Avuga ko kutabishyura yabitewe nuko uruganda rwa Kabuye Sugar Works akorera rutaramwishyura.
Agira ati “Tuba tubakoresha natwe hari abadukoresha. Urumva abo dukorera baduhaye akazi nabo bari batarishyura. Bahisemo kujya kwigaragambywa ngo bagaragaze ko bababaye kandi natwe turabizi”.
Ahakana kuba yareme guhemba abo bakozi ku itariki 05 Nzeli 2016. Avuga ko yari yababwiye tariki 15 Nzeli 2016. Yemeye kubishyura amafaranga make mu yo bishyuza. Andi azayatanga bitarenze tariki 30 Nzeli 2016.
Abo baturage bigaragambije ni abaturuka mu mirenge ya Mugina na Rugarika y’akarere ka Kamonyi. Abandi baturuka mu karere ka Bugesera n’abo mu murenge wa Mageragere wo mu karere ka Nyarugenge. Basabwe gutaha bagategereza kwishyurwa ku itariki bahawe.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abigaragambije ngo aho kubishyura,Polisi yabakubise iz’imbwa yaneye mu cyarire!Umuvugizi wa Polisi muri south ati"Uwabakubise yabikoze ku giti cye twe ntitwamutumye"!Ngayo nguko!
Rwose iyi nkuru yanyu irababaje ukoresha abaturage adafite ubwishyu ajye aryozwa nindishyi.ubundi aba yabonye iryo soko gute?let’s nirenganure about Bantu kdi nuwabahaye iryo soko bamwiteho(akurikiranwe).murakoze