Begerejwe imiyoboro y’amashanyarazi ariko ntibitabira kuyikoresha

Akarere ka Karongi kavuga ko ingufu kakoresheje kegereza abaturage imiyoboro amashanyarazi zisa nk’izapfuye ubusa kuko ubwitabire bw’abaturage bakuruye umuriro ari bucye.

Abaturage ntibitabira gufata umuriro ku miyoboro bagezwaho.
Abaturage ntibitabira gufata umuriro ku miyoboro bagezwaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Muhire Emmanuel avuga ko hari gahunda yo kugeza imiyoboro mishya mu mirenge ya Mubuga, Rwankuba, Twumba, Gitesi, Mutuntu, Ruganda, na Twumba igomba kugaburira abaturage 7,751 izatwara miliyari 5,8Frw.

Agita ati “Imiyoboro y’amashanyarazi iragenda yiyongera mu Karere, ariko ugasanga abaturage bacu ntibakoresha amashanyarazi, nta witabira kuyafata ku muyoboro ngo ayajyane iwe.”

Asaba abayobozi mu nzego z ‘ibanze zitandukanye gukoresha uburyo bwose bushoboka ibikorwa nk’ibi biba byatwaye akayabo bikabyarira inyungu abaturage.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Mutangana Frederic asanga ikibazo gishingiye ku bukangurambaga bukiri hasi, agasaba abayobozi kwegera abaturage.

Ati “Igikenewe ni ubukangurambaga, ubu abaturage benshi bafite abana biga, kumbwira ko umwana we uri kwigira azarwara ibihaha, kandi nyamara biciro byenda kungana, umuturage wacu bisaba ngo tumwegere, ibikorwa remezo abigiremo uruhare.”

Mutuyeyezu Alphonse wo mu Murenge wa Bwishyura, umwe mu yigize umujyi, utaritabiriye gukurura umuriro, agaragaza ko bagifite imbogamizi z’amafaranga.

Ati “Akamaro k’amashanyarazi turakazi cyane, ariko amafaranga yo kuyageza mu nzu ntago ajyanye n’ubukungu bwa buri wese.”

Kugeza ubu Akarere ka Karongi kari ku kigereranyo cya 15,6% mu gukoresha umuriro w’amashanyarazi mu ngo, mu gihe umurenge umwe muri 13 igize aka karere ari wo utagerwamo n’amashyanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Barebe niba atari ikibazo cy’ubukungu, maze boroherze abaturage mu kuriha: Bashobora kuriha mu byiciro bitandukanye 9bibiri cyangwa bitatu) bakagirana amasezerano n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi. naho iby’imyumvire sinzi niba aricyo kibazo nyamukuru kuko ntawe utazi akamaro k’amashanyarazi. Abaturage nibegerwe kandi mugende mufite umutima wo kumva ikibazo cyabo aho kubabwira icyo mwe mutekereza ko aricyo kibazo bafite.

Mpayimana yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka