Batunguwe n’impinduka mu ngendo za Nyamata

Abagenzi bava mu Bugesera berekeza mu Mujyi wa Kigali baravuga ko batunguwe n’impinduka z’imodoka zibatwara zitarenga i Nyanza ya Kicukiro.

Muri gare ya Nyamata aho abagenzi bategera bajya i Kigali.
Muri gare ya Nyamata aho abagenzi bategera bajya i Kigali.

Aba bagenzi batunguwe no kubona imodoka zabatwaraga kuri ubu zitarimo kurenga muri gare ya Nyanza ya Kicukiro, kandi batigeze babimenyeshwa, nk’uko bivugwa na Rusanganwa Innocent.

Yagize ati “Nakoreshaga isaha kuva i Nyamata njya Nyabugogo, ariko ubu biransaba kongera gutega Royal ngakoresha hafi amasaha agera kuri abiri kandi byatumye amafaranga nakoreshaga yiyongera ndetse n’igihe nakoreshaga kiyongera.”

Ubusanzwe abagenzi bishyuraga 600Frw kuva Nyamata ukagera Nyabugogo, none kuri ubu barishyura 500 kuva Nyamata kugera Nyanza, bakongera bagatega indi modoka bakishyura 250Frw ibageza muri gare ya Nyabugogo, byamyehiyongeraho 150Frw.

Umwe mubashoferi utwara imodoka ya EXEL iva i Nyamata ijya i Kigali.
Umwe mubashoferi utwara imodoka ya EXEL iva i Nyamata ijya i Kigali.

Mukarutabana Aline avuga ko byamufashaga mu bucuruzi bwe, kuko iyo agiye Nyabugogo kurangura ibicurizwa byamworoheraga akarangura agahita abipakiza.

Ati “Ubu biransaba amafaranga menshi, ndetse akaba ariyo nungukaga none se ubu urumva ntazafunga mu kazi kanjye.”

Abashoferi nabo bavuga ko cyabatunguye kuko polisi yabibamenyesheje mu gitondo ko batari burenge i Nyanza ngo bakomeze.

Emmanuel Asaba Gatabarwa ashinzwe ubwikorezi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’imodoka akenshi bwanatezaga impanuka.

Ati “Biragoye kugira ngo abantu bose babyumve neza icyarimwe, ariko twe twabibwiye abahagarariye imdodoka zitwara abagenzi ngo babibwire abakozi babo.”

Gatabarwa avuga ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga, basobanurira abaturage icyemezo cyafashwe kandi ko impinduka iyo zibaye abantu bose batazakira kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sasa byo birumvikana bigabanya amboutillage,arko barikubanza bagashiraho amatangazo noneho nyuma bakabishira mubikorwa,kko harigohe umuntu aba yapanze ticket yukwezi

kayitare abdoulkarim yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka