Batewe ishema no kuba baribohoye Nyakatsi bagatura ahagaragara

Bamwe mu batuye Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze bashimira ubuyobozi bwabavanye muri nyakatsi, bagatura ahantu heza mu gihe batumvaga ko byashoboka.

Aha ni hamwe muri henshi mu gihugu, aho abaturage bagenda bakurwa mu miturire mibi batuzwa. Uyu ni umudugudu y'ikitegererezo yo mu Murenge wa Rweru mu Bugesera.
Aha ni hamwe muri henshi mu gihugu, aho abaturage bagenda bakurwa mu miturire mibi batuzwa. Uyu ni umudugudu y’ikitegererezo yo mu Murenge wa Rweru mu Bugesera.

Aba baturage bavuga ko mbere y’imyaka 22 ishize u Rwanda rwibohoye, byari bigoye kubona inzu itari nyakatsi muri uwo murenge ndetse bakemeza ko ako gace batuyemo kazaga ku isonga mu kugira nyakatsi nyinshi muri Musanze.

Bavuga ko gutura muri nyakatsi byabateraga ingorane zirimo kunyagirwa mu gihe imvura yabaga iguye, imbeho yabaga intandaro z’indwara y’umusonga ndetse no guhomba umusaruro kuko imyaka yangizwaga n’amazi y’imvura.

Uwimana Emmanuel utuye muri uyu murenge agira ati “Umurenge wa Shingiro wari ufite nyakatsi nyinshi ariko ubu ndemeza ko nta muturage n’umwe ugifite nyakatsi, tukaba twishimira ko Leta y’Ubumwe yatugejejeho byinshi, abana bariga nta kibazo dufite.”

Uwitwa Hategekimana Jean Claude agira ati “Imvura yaragwaga umuntu akanyagirirwa mu nzu, tugafata intara tukitwikira, akenda kakabora, ugasanga urasuhereye kandi uri mu nzu. none nta muturage ukinyagirirwa mu nzu kubera ko nta nyakatsi wabona ahangaha, zaracyitse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude, avuga ko Umurenge wa Shingiro ari wo wari ufite nyakatsi nyinshi ariko ngo muri iyi minsi bakaba bishimira ko abaturage bose bubakiwe neza kandi bagasakaza amabati.

Ati “Umurenge wa Shingiro wari uwa mbere mu Karere ka Musanze wagiraga nyakatsi nyinshi, ariko uyu munsi turishimira ko hose ari urwererane. Ni ukubera ko dufite igihugu cyiza, tukagira ubuyobozi bwitaye ku mibereho y’abaturage bacu.”

Umurenge wa Shingiro uherereye ahagana mu birunga ukaba utuwe n’abaturage ibihumbi 20.777.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yoo ibyo byiza tubikesha ubuyobozi bwiza bwegera abaturage ..Imana ishimwe cyaneeee. yaduhaye abayobozi dufite. ....ibyiza by Urwanda rwagezeho nikubwo buyobozi gushishozi. dufite .....bureba kure .nibyingenzi .

intaramirwa yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

yoo ibyo byiza tubikesha ubuyobozi bwiza bwegera abaturage ..Imana ishimwe cyaneeee. yaduhaye abayobozi dufite. ....ibyiza by Urwanda rwagezeho nikubwo buyobozi gushishozi. dufite .....bureba kure .nibyingenzi .

intaramirwa yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka