Bashinja abagore babo gusenya ingo bitwaje uburinganire

Abagabo batuye mu kagali ka Ndekwe Umurenge wa Remeramu Karere ka Ngoma, bashinja abagore babi kwitwaza uburinganire bagakora ibikorwa biteza amakimbirane mu ngo.

Ngoga Chritine uhagarariye urubyiruko mu Murenge wa Remera, yemera ko hari urubyiruko rudakora mu murenge we ariko ko ubukangurambaga buri gukorwa ngo nabo bitabre umurimo.
Ngoga Chritine uhagarariye urubyiruko mu Murenge wa Remera, yemera ko hari urubyiruko rudakora mu murenge we ariko ko ubukangurambaga buri gukorwa ngo nabo bitabre umurimo.

Bimwe mubikorwa bikorwa na bamwe mu bagore bitwaje uburinganire harimo, kujya mu tubari bagasinda bagataha nijoro no kugurisha imitungo y’urugo batabwiye abagabo.

Uku kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ngo bituma hari ingo zisenyuka, kuko uretse ubusinzi ngo hari naho usanga hajemo ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge nka Kanyanga ku bagore.

Mugabusha Cyprien, umwe mu batuye aka gace, avuga ko hari kugaragara abagore bitwaza uburinganire bagakora ibidakorwa bituma batangukana n’abagabo cyangwa bigakurura amakimbirane mungo zabo.

agira ati “Hari abagore bumvise uburinganire nabi, bumva ko aribo babaye ba kiyongozi.

Umugore agafata nk’ihene ugasanga yayigurishije umugabo utabizi.Ugasanga umugore yasinze utwana turi mu rugo n’umugabo. Wavuga ibintu bigacika. Turasaba ko ubuyobozi guhagurukira iki kintu.”

Hakizimana Evariste nawe avuga ko amaze umwaka urenga yaratandukanye n’umugore we bitewe n’ubusinzi burimo no kunywa kanyanga byakururaga amakimbirane mu rugo rwe.

Ati “Nitanzeho urugero icyo kibazo cyambayeho ubu ndangije umwaka mba njyenyine umugore twaratandukanye, kubera ingaruka nkizo zituruka ku gurisha umutungo ntabizi,n’ibyo biyobyabwenge. Ugasanga umutungo yagurishije ukaba utavuga.”

Murorunkwere Beatrice, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Remera, nawe yemera ko hari bamwe mu bagore bumvishe nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuburyo bagera aho bakora ibikorwa bihohotera abagabo.

Avuga ko hari aho bigaragara muri uyu murenge gusa ngo nk’abayobozi b’abagore bajyayo bakaganiriza abo bagore bakikosora.

Ati “Sinavuga ko ari 100% ariko nko mu kagali ntihabura nkaho dusanga umugabo ahohoterwa n’umugore rwose kuburyo bugaragara.

Icyo gihe iyo tubimenye bidufata umwanya tukamanuka tukajya kubigisha, iyo tumaze kubigisha hari hamwe na hamwe bahita bumva. Ubona hari impinduka nziza igaragara.”

Nubwo hari aho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ritumvikanye neza, byaviramo amakimbirane, iri hame ryagize umumaro mu kugabanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore ahenshi riba intandaro y’ubwumvikane mu ngo no gushyira hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka