Barishyuza ibyangijwe n’imihanda yahaciwe

Abatuye umurenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma, ahacishijwe imihanda hubakwa umudugudu w’icyitegererezo bafite impungenge ko batazishyurwa imyaka yangijwe.

Imihanda banyujije mu masambu y'abaturage yanyuze mu myaka irimo n'imyumbati
Imihanda banyujije mu masambu y’abaturage yanyuze mu myaka irimo n’imyumbati

Iyi mihanda yanyujijwe mugace ko mu midugudu y’Agatonde n’Icyanyunga akagali ka Mutendeli, ahagiye kubakwa umudugudu w’icyitegererezo(model village).

Twiringiyimana Jean De Dieu ufite isambu yanyuzemo imihanda avuga ko babwiwe ko ntangurane bazahabwa ku myaka yangirijwe, uretse abazagurirwa amasambu.

Avuga ko imyaka yangirijwe ari imyumbati n’indi myaka bifite agaciro k’ibihumbi 300 000frw.

Yagize ati ”Twumvise ari byiza rwose ibyo bikorwa,ariko turasaba natwe twangiririjwe bagire icyo baduha.Hari imyumbati yaranduwe ,insina n’ibindi.Hari rwose abafite amasambu yabo yose yanyuzemo imihanda bakeneye ingurane.”

Kangawo Theodore nawe afite amasambu yanyuzemo imihanda. N’ubwo atavuga agaciro k’ibyangijwe, avuga ko baje bakamubarira, ayo bamugenera yose yayafata.

Ati ”Aha nari mpafite amasambu menshi niho nahingaga nkaheza ibintunga.Insina bararanduye,imyumbati n’ibishyimbo. Jye sinavuga ngo bampe angahe kuko sinanze iterambere ariko nibarebe bagire icyo batugenera.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko aba baturage bagiranye inama kenshi n’abayobozi b’umurenge wabo bakemera gutanga ubutaka bw’ahazanyuzwa imihanda.

Rwiririza Jean Marie Vianney umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu,avuga ko bakoranye inama n’aba baturage, bemeranywa ingurane kubafite ahazagurwa ibibanza byo kubaka umudugudu w’icyitegererezo.

Ikibanza cyaguraga ibihumbi 300 000frw, akarere kazakibagurira ku bihumbi 500 000Frw, habe harimo n’ingurane.

Ati”Tuzabaha ingurane kuko ntago wakubaka mu butaka bw’umuntu utamuhaye ingurane.Hagiye gutegurwa amasezerano y’uburyo bazishyurwa.Ibiganiro byagenze neza twemera ibiciro by’ikibanza, ntakibazo gihari.”

Ku bijyanye n’imyaka yangijwe mu kubaka iyi mihanda, Rwiririza avuga ko ntabyo yarazi ndetse ko no munama bagiranye n’abaturage, ntawagaragaje ikibazo cy’imyaka yangirijwe.

Imihanda yanyujijwe mu midugudu y’akagari ka Mutendeli, yatangiye gucibwa mu kwezi kwa Kamena 2016. Abaturage bamaze amezi abiri bishyuza ingurane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanjekubasuhuza:mwiriweho mperereyemukarerekango Umurenge Warukumbeli Mubyukuri,abobaturagebarababayepe?Mugombakubaha,inguranekuko,ataribyo abaturage Bakicwaninza?Nikokontawanze iterambere,ariko Iterambere,risenyera,abatuge Ntabwobyaribyo!Mugombakugiricyobikorahobabayobozi..Murakoze Imana,izabibafashemo.Shaloom Thank,you!!

Alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka