Barinubira gusiragizwa muri serivisi z’ubutaka

Bamwe mu baturage bakenera serivisi z’ibiro by’ubutaka muri Muhanga, barinubira gusiragizwa bashaka ibya ngombwa bya burundu by’ubutaka umwaka ugashira undi ugataha.

Mukankusi avuga ko hashize imyaka ibiri asiragira ku biro by'ubutaka ntahabwe ibya ngombwa bye.
Mukankusi avuga ko hashize imyaka ibiri asiragira ku biro by’ubutaka ntahabwe ibya ngombwa bye.

Mukankusi Tereza, umwe mu basiragira ku biro by’ubutaka avuga ko mu byangombwa birindwi by’ubutaka bwe nta na kimwe arahabwa kandi hashize imyaka ibiri abishaka, aho afite imirima mu tugari twa Mbare na Mubuga, mu Murenge wa Nyamabuye.

Avuga ko iyo aje ku biro by’ubutaka bamusaba gutanga amafaranga ibihumbi 30Frw, akibaza impamvu y’ayo mafaranga kandi batamwemerera ko ibya ngombwa bye bihari. Avuga ko n’iyo byaboneka atabura aho akura ayo mafaranga yo kubyishyura.

Agira ati “Ikibazo mfite ntabwo ari ayo mafaranga ahubwo ni uko ibya ngombwa byanjye bitaboneka kandi bahora bambwira ngo nzajye nza bandebere niba byaje hashize imyaka ibiri.”

Guverineri Munyantwari anenga abakozi b'ibiro by'ubutaka badasubiriza igihe ibibazo by'abaturage.
Guverineri Munyantwari anenga abakozi b’ibiro by’ubutaka badasubiriza igihe ibibazo by’abaturage.

Ikibazo cy’ibyangombwa bitaboneka ku baturage kandi bafite udupapuro babaruriweho si icya Mukankusi gusa kuko ngo ari rusange n’ubwo nta mibare izwi y’abatarabibona.

Ubwo yagezaga ikibazo cyiswe icya rusange kuri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Manyantwari Alphonse, yasabye ko yareganurwa kuko gutinda kumuha ibya ngombwa by’ubutaka bituma atabubyaza umusaruro nk’uko abyifuza.

Umukozi mu bro by’ubutaka mu karere ka Muhanga Kwizera Moise, asobanura ko ikibazo cya Mukankusi atari akizi, akavuga ko bishoboka ko ibya ngombwa bye bishobora kuba byarasubiye i Nyanza ku biro bikuru by’Intara.

Guverineri Munyantwari yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu amara imyaka ibiri ashaka ibya ngombwa by’ ubutaka ntabibone, kandi abakozi babihemberwa bicaye, kandi buri wa gatatu bajya i Nyanza kuzana ibya ngombwa byemejwe.

Ati “Bibaye bitarananditswe na mba, mwasubirayo mukamupimira, buri wa gatatu mujya i Nyanza gukorayo iki kandi mudatanga ibisubizo by’abafite ibibazo, muhabwa misiyo yo kujya i Nyanza kuki mutareba ikibazo cy’uyu mukecuru !”

Guverineri Munyantwari asaba ko ubuyobozi bw’inzego zibanze zihutira gukusanya ibibazo bijyanye n’ibya ngombwa by’ubutaka bigashyikirizwa abashinzwe, kugira ngo bikemuke vuba kandi ko hazajya hanakorwa isuzuma uko byarakemutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

turashima ubuyobozi busigaye bwegera abaturage ku girango buganire n’abaturage, ku girango bunve ibibazo byabo ndetse no kubafasha kujijuka no kumenye uruhare rwabo

alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

gusa twe turashima ni bimaze gukorwa pee kuko jye mbona ntako baba batakoze, gusa ntawe uneza rubanda

alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

nanjye ndabashuhuje, ntangajwe no kunva umukecuru waryamanye ibyangombwa bye by’agateganyo avugako atahawe service kandi ntayo yasabye, njye nibajije niba banjya babasanga nno mu ngo zabo ndetse nabavuga aya magambo bose bazajye ku mubaza barebe ko atabiryamanye, twabajije nabo mu butaka ku girango twunve niba ari ukuri kuri owo mukecuru dusanga ntabyo yigeze yaka , nubu ku biro by’ubutaka ibyo bamutumye ntarabizana

alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Ibijyanye n’ibyemezo byubutaka biratinda pee kuburyo umuntu waguze ikibanza ashaka kucyubaka ahera kuri mutation ayirangiza asaba icyemezo cyo kubaka ariko biratinda pee kuburyo umuntu ufite amafaranga yatse muri bank yazajya kubona icyangombwa cyokubaka yayamaze pee! badutabare begereze ibyuma bikora ibyemezo abaturage umuntu urikumwe nuwo baguze na bahamya,age agitahana niyobamuca incuro ebyiri zamafaranga agenewe mutation ariko akacyibona. kuko ibi nabyo byongera ubukene igihe kirahenda cyane ...

Uwize Joseph yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Yewe ibibazo byo mu butaka i Muhanga mubyihorere. Ayo makuru rwose si ugukabya kuko nanjye mfite ikibazo kimaze imyaka irenga 2 na nubu. Ikimbabaza nuko batampa n’amakuru afatika byibuze ngo nongere ntangire bundi bushya. Impungenge mfite nuko batanambwira byibuze niba nibyo natanze babifite, kuko mperutse no gutungurwa bambwiye ngo iyo dossier ntibayizi mu gihe mu minsi ishize barambwiraga ngo mbe ntegereje biracyari i Nyanza. Mwibaze namwe!

Petra yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

SI I MUHANGA GUSA MWAREBA NA KICUKIRO NI UKO IBYANGOMBWA BYUBUTAKA NI IKIBAZO

KINIGA yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka