Barinubira gusenyerwa nta nteguza

Abatuye mu Kagari ka Ruhanga,Umurenge wa Kigina Akarere ka Kirehe, barinubira ubuyobozi bubasenyera butabanje kubamenyesha ko bubaka binyuranyije n’amategeko.

Abaturage bababajwe no gusenyerwa inzu zubatswe zikuzura ubuyobozi bubireba
Abaturage bababajwe no gusenyerwa inzu zubatswe zikuzura ubuyobozi bubireba

Bamwe mu basenyewe bavuga ko bubaka ntawigeze ababuza, inzu zirangiye barazitashye, nyuma ubuyobozi bubabwira ko bubatse binyuranije n’amategeko bubategeka gusenya.

Nsengimana Emmanuel wasenyewe yagize ati “ntabwo inzu yazamuka ngo yuzure abantu bayitahe abayobozi batabizi.”

Mukaniyonsaba Jacqueline avuga ko inzu ye yasenywe ayimazemo iminsi ine, atungurwa no kumva bayimusenyeraho batanamuteguje.

Ati “inzu ntitwayubakaga nijoro,tekereza kubaka inzu igasakarwa igakorerwa amasuku tukayijyamo bareba,barangiza ubuyobozi bw’imiturere mu Murenge no mu Karare ndetse na DASSO bakayituriturira hejuru.”

Bagiye barokora bimwe mu bikoresho bari barubakishije
Bagiye barokora bimwe mu bikoresho bari barubakishije

Aba baturage bavuga ko ubuzima bubagoye kuko bamwe bubatse ku nguzanyo.

Mukaniyonsaba ni umwarimukazi, avuga ko batangiye kumukuraho amafaranga ku mushahara yishyura inguzanyo, bigatuma atabasha gukodesha indi nzu.

Abasenyewe bavuga ko bakeka ko haba hatangwa ruswa mu nzego z’ibanze, kuko hari abo basenyera n’abo badasenyera, barubakiye rimwe.

Muzungu Gerald Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko, abasenyewe babujijwe kubaka inzu zikiri hasi kuko aho bubaka ari mu manegeka, ariko babyima amatwi bakomeza kubaka.

Kuba bamwe basenyerwa abandi bubakiye rimwe ntibasenyerwe, avuga ko icyo kibazo atakizi ko agiye kugikurikirana.

Ati“sinzi neza niba hari abasenyewe abandi bakabareka,gusa icyo kibazo ndagikurikirana neza ninsanga harabayeho akarengane no gukingirwa ikibaba kuri bamwe,ubuyobozi bubishinzwe buzabibazwa ni binaba ngombwa bufatirwe ibihano.”

Inzu eshatu nizo zasenywe mu Kagari ka Ruhanga.Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bushishikariza abaturage kubaka ahagenwe kandi bakabisabira uburenganzira, kugirango hatagira usenyerwa azira kwica amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkumuyobozi w’akarere ubeshya itangazamakuru avuga ngo nimumanegeka yigeze ahagera ?iyaba yarazisenye akaba uwambere mu mihigo.Inzu ziri hagati mu mudugudu yabajije aha zari zubatse asanga ibyangombwa byaho atari gurwa?Ubu se ko abakinnyi ba Kirehe FC yabacumbikirije munsi yaho zari zubatse?twaramushimiye we nabo yita abatekinisiye be ubuse iziri kuzamuka ni zingahe muri nyakarambi yamenye ko ruswa iri guca ibintu mu karere ke gusa ntakitagira ingaruka.Murakoze

KANYAMAHANGA JEAN yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka