Barifuza kwibohora imiturire y’akajagari

Ku munsi wo kwibohora, inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali zavuze ko imiturire y’akajagari ibangamiye kwibohora ubukene n’imibereho mibi.

Abaturage bo mu Byimana ku Gisozi bizihirije isabukuru yo kwibohora mu biro by'umudugudu biyubakiye.
Abaturage bo mu Byimana ku Gisozi bizihirije isabukuru yo kwibohora mu biro by’umudugudu biyubakiye.

Abayabobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo baravuga ko utujagari ari isoko y’ibibangamira iterambere birimo ibiyobwabwenge, uburaya n’imibanire mibi mu ngo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, Niyonsaba Pascal, yabwiye abaturage ko imidugudu ituye mu buryo bw’akajagari ikomeje kurangwamo ibikorwa n’imyitwarire ibangamira iterambere.

Ati "Muri iyo midugudu harimo ibyiciro by’ubukene, aho umuntu ashobora kuburara kuko aba yitwaye nabi; harimo abarara mu tubari amafaranga yagatunze ingo bakayamarira mu nzoga."

Yakomeje agira ati "Tugomba kwibohora kuri uwo muco, aho abagabo bibera mu ndaya, umuryango wari ufite ibibazo byo kurya nabi hakiyongeraho ko umuntu umwe muri wo awuzanira n’uburwayi, abandi na bo usanga bishoye mu rumogi".

Niyonsaba Pascal aravuga ko imiturire y'akajagari ikomeje kubangamira iterambere.
Niyonsaba Pascal aravuga ko imiturire y’akajagari ikomeje kubangamira iterambere.

Ubwo bizihizaga isabukuru ya 22 yo kwibohora, Niyonsaba yakomeje avuga ko bagifite urugamba rutoroshye rwo kugera ku iterambere mu gihe bagihanganye n’ibi bibazo by’imyumvire idafite akamaro.

Yavuze ko ubuyobozi bukomeje gushimangira gahunda yiswe ’igiceri program’ yo kuzigama amafaranga make make ashoboka, kugira ngo aho kuyajyana mu kabari ahubwo azajye afasha ingo kwikura mu bukene.

Umukuru w’Umudugudu wa Byimana, Nsengiyumva Emmanuel, asaba Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali muri rusange, gufasha kuvugurura imihanda n’amazu y’akagari; bitewe n’uko ari ahantu harimo gutera imbere, hakaba harimo gukorwa umuhanda wa kaburimbo uva mu Gakiriro ka Gisozi ukambukiranya hakurya i Jabana ku muhanda ijya i Gicumbi.

Isabukuru yo kwibohora, mu gihugu hose yagiye yizihirizwa mu midugudu bakaganira ku bibazo bumva bikibaboshye, iyi gahunda isozwa no gukurikira ijambo rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wawizihirije mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka