Barifuza ko umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi wakorwa byihuse

Abakoresha umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe-Kitabi barasaba ko wakorwa kuko ugenda wangirika cyane kuburyo wagabanya ubuhahirane n’imigenderanire.

Umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi warasadaguritse mu bice bitandukanye
Umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi warasadaguritse mu bice bitandukanye

Uwo muhanda wacitsemo ibinogo mu bice bimwe na bimwe. Ahandi wariyashije na rigore itwara amazi yarangiritse kuburyo amazi ameneka mu muhanda. Ibyo bituma ibinyabiziga biwukoresha bikarita aho hangiritse kuburyo byatera impanuka.

Kalisa, umwe mu bawukoresha, agira ati “Ni umuhanda ufite akamaro uhuza uturere twinshi mu Rwanda ndetse uduhuza na Kongo. Wangiritse cyane byabangamira imigenderanire. Hagira igikorwa ukitabwaho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ikibazo cy’uwo muhanda bukizi. Bakigejeje ku kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kandi ngo hari ikigiye gukorwa; nkuko Kabayiza Lambert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, abisobanura.

Agira ati “Mu by’ukuri turabibona! Ni umuhanda urimo ibinogo wakozwe cyera! Ni umuhanda wo ku rwego rw’igihugu uduhangayikishije. RTDA, igikorwa cyo kugira ngo umuhanda uzakorwe, ikigeze kure! Batugaragariza ko ingengo y’imari yo gukora uwo muhanda, ubushobozi buhari.”

Uwo muhanda wacitsemo ibinogo
Uwo muhanda wacitsemo ibinogo

Akomeza avuga ko ikizabanza ari uguha ingurane abaturiye uwo muhanda kuko bazawagura. Muri Gashyantare 2017 nibwo biteganyijwe ko imirimo yo gusana uwo muhanda bizatangira.

Umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi ni igice cy’umuhanda mpuzamahanga wa Huye-Nyamagabe-Kitabi-Nyamasheke-Rusizi. Uhuza uturere dutandukanye tw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Igice cya Nyamasheke n’ikiva ku Kitabi cyarakozwe. Hasigaye gusanwa icya Huye-Nyamagabe-Kitabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

KADUHA
NYAMAGABE
UMUHANDA.UMEZENA
BICYANE.!IMODOKA.YATOGOKA!MUTABARE?

ERIKE.YANDI TSE KU ITARIKI yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

Mwabanje mugakora muri nyaruguru naho mukashyiramo kaburimbo mubona idakenewe?

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

mabanje mukora no muri nyaruguru nawo ukamera neza.

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

ariko ye murahaze, ubuse uwemewe hashize imyaka nimyaka Huye-Nyaruguru utaranatangira gukorwa babanje ariwo baheraho, namba nuwo wigeze gukorwa

Thadee yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka