Baratira bagenzi babo ibyiza byo gutura mu mudugudu
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe, baratira bagenzi babo bagituye mu manegeka ibyiza byo gutura mu midugudu, kugirango bayigane.
Kuba mu midugudu byabagiriye akamaro kuburyo ntawe bakwifuriza kuguma mu manegeka, nk’uko Imfura Anastase utuye mu Murenge wa Gasaka muri aka Karere abivuga.
Agira ati” Kuba mu midugudu byatumye twegerezwa ibikorwa remezo, ndetse binadufasha kwicungira umutekano”.
Avuga ko umuriro, amazi, amashuri, ivuriro ndetse n’imihanda byabegerejwe.
Anavuga kandi ko ibiza byajyaga bibasenyera bikanatwara ubuzima bwa bamwe mu manegeka, ubu byabaye amateka kuri bo.
Mu gihe abaturage bashima iyi gahunda bakanayiratira bagenzi babo, Akarere kavuga ko kagiye kurushaho kongera imidugudu hagamijwe kunoza imiturire.
Akarere ka Nyamagabe gasanganywe imidugudu itandatu irimo, uwa Kirehe, Nyabivumu, Uwinyana, Kitabi, uwa Mbazi, n’uwa Munyinya na Birambo.
Muri iyi midugudu yari isanzwe hazongerwaho umudugudu mushya wa Mugano, hanavugururwe uw’ Uwinyana wongerwamo ibikorwa remezo.
Ibi bikorwa bizatwara agera kuri miliyoni 759 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko Mugisha Philbert uyobora aka karere abisobanura.
Agira ati “Mu mudugudu wa Mugano, hazubakwa amazu 40, hubakwe Biogaz izakoreshwa muri ayo mazu, hatangwe n’ inka muri buri muryango uzahatura”.
Avuga kandi ko muri uyu mudugudu hazakorwa umuhanda wa kilometero 11, hagasanwa umuyoboro w’amazi ndetse hakubakwa ishuri ribanza rifite ibyumba 10.
Mu mudugudu w’Uwinyana uzavugururwa, Mugisha avuga ko abawutuye batorojwe bazorozwa, hanashyirwemo ibikorwa birengera ibidukikije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|