Barashinja umuyobozi w’umudugudu ruswa no gutonesha bamwe

Abatuye umudugudu wa Kamagiri, mu Karere ka Nyagatare barashinja umukuru w’umudugudu wabo kurya ruswa no gutonesha bamwe nubwo we akabihana.

Habineza Celestin yanze gutanga ruswa y'ibihumbi 20FRw bahagarika iyubakwa ry'inzu ye.
Habineza Celestin yanze gutanga ruswa y’ibihumbi 20FRw bahagarika iyubakwa ry’inzu ye.

Ruswa bashinja uwo muyobozi ni iyo yaka abaturage batangiye kubaka inzu. Habineza Celestin ni umwe mu bo yatse ruswa y’ibihumbi 20FRw ariko ntiyayitanga bituma iyubakwa ry’inzu ye rihagarikwa kandi yari igiye kuzura; nkuko umugore we Mukamusengima Eldah abisobanura.

Agira ati “Urabona ni inzu y’inyuma yakabayeho igikoni, twaguze aha ihari dushaka kuyuzuza. Ngo atayabonye (amafaranga) ntizubakwa, turarekera”

Undi mubyeyi, utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga yemerewe kubaka amaze guha uwo mukuru w’umudugudu ibihumbi 30 FRw.

Yayatanze kugira ngo akomeze yubake kuko yari afite ubwoba ko azasenyerwa nkuko byagenze mu myaka ibiri ishize ubwo bamusenyeraga inzu yubakaga.

Abatanga ayo mafaranga bemera ko ari ruswa ndetse ko ari icyaha ariko ngo babiterwa n’amaburakindi. Bashinja uwo muyobozi kandi gutonesha bamwe bakaba ari bo bahabwa serivise abandi bagasubizwa inyuma.

Rwesambibi Eric umukuru w’umudugudu wa Kamagiri, mu Kagari ka Kamagiri, umurenge wa Nyagatare ushinjwa kwaka ruswa no gutonesha, avuga ko bamubeshyera.

Ahamya ko hari agatsiko ka bamwe mu baturage karangwa n’amatiku na munyangire. Agashinja kamupangira ibyo birego.

Agira ati “Nta ruswa nzi rwose, ahubwo hano haba abantu badashaka umuyobozi. Agakundi karagupangira niko bimeze niko nabibonye.”

Mupenzi George umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko hashize igihe gito abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhagarika iyubakwa ry’akajagari. Ariko ngo ntirirahagarara hamwe na hamwe. Abayobozi baho ritarahagarara ngo bashobora kuba ari bo barya ruswa.

Akomeza avuga ko niba koko hari abaka abaturage ruswa bazafatirwa ibihano birimo gukurwa mu nshingano batorewe.

Agira ati “Turabikurikirana nidusanga aribyo uwo muyobozi w’umudugudu turebe uburyo yavaho.”

Abaturage bo mu mudugudu wa Kamagiri ntibashinja umuyobozi wabo kwaka ruswa no gutonesha gusa ngo ahubwo n’abagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi bw’akagari arabatoteza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka