Barasabwa ubushishozi mu guhitamo abarinzi b’igihango

Abaturage bo mu Karere ka Karongi barasabwa ubushishozi mu guhitamo abo babona bagaragaye nk’abarinzi b’igihango mu bihe bikomeye bitandukanye igihugu cyanyuzemo.

Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura, kimwe n'abo mu yindi mirenge igize Akarere ka Karongi, barasabwa ubushoshozi mu guhitamo abarinzi b'igihango.
Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura, kimwe n’abo mu yindi mirenge igize Akarere ka Karongi, barasabwa ubushoshozi mu guhitamo abarinzi b’igihango.

Umutahira w’Intore ku rwego rw’Akarere ka Karongi, Ndagijimana jean Damascene, avuga ko umwaka washize iki gikorwa kitagenze neza uko byifuzwaga, bityo hakaba hagomba gushyirwamo ubushishozi.

Ati ″Abaturage turabasaba gutanga amakuru nyayo kandi ntibarebere ku gakorwa gato umuntu yakoze cyangwa ngo abe yarakoze neza ariko akaba hari n’ibibi yakoze,bakareba umuntu w’umwizerwa ureberwaho, ntibarebe wa wundi warokoye 5 ariko nyuma agasahura.”

Akomeza agira ati “Umwaka ushize abantu bari batarabyumva neza, umuntu akumva ko uzatoranywa azashimwa rimwe na rimwe akabyitiranya n’igihembo, bityo hakabaho guhitamo abatabikwiye.″

Kanyemera Laurent, umusaza w’imyaka 80 wo mu Murenge wa Rubengera avuga ko kugendera ku gihango biri mu byatumaga Abanyarwanda birinda ikibi bakabana neza.

Ati ″Umuntu yagiranaga igihango n’undi bigatuma amwitwararikaho, uko ukigirana na benshi bigatuma abantu babana neza. Ni byiza ko rero dushishoza tukareba abagize ubu butwari mu gihe abandi bari mu bikorwa bigayitse bakabushimirwa.

Umurinzi w’igihango ni umuntu wakoze cyangwa se ugikora ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda hagamijwe gukomeza kwimakaza ubunyarwanda, gufasha Abanyarwanda kumva isano bafitanye n’igihugu ndetse no gushyira inyungu zacyo imbere, ariko cyane cyane bakabigira ubuzima bwa buri munsi.

Mu gutoranya indashyikirwa hasuzumwa ubudashyikirwa n’imyitwarire yihariye mu bihe bikomeye byaranze amateka y’igihugu nko mu gihe cy’itangira ry’urugamba rwo kubohora igihugu (1990), igihe cy’ivuka ry’amashyaka menshi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe cy’intambara y’abacengezi, n’igihe cy’Inkiko Gacaca na nyuma yazo.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 24 Kanama 2016 buri kagari kazaba kamaze gutoranya indashyikirwa zikarimo, umunsi ukurikiyeho bagatoranywamo abo ku rwego rw’umurenge, naho kuri 30 Kanama hagatoranywamo abo ku rwego rw’akarere na bo bazahatana ku rwego rw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka