Barasaba kwishyurwa ingurane zimaze imyaka 4

Abatuye mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save muri Gisagara barasaba kwishyurwa ingurane z’ibyabo byangijwe hacibwa imihanda mu myaka ine ishize.

Imihanda yagiye inyuzwa mu mirima no mu myaka y'abaturage.
Imihanda yagiye inyuzwa mu mirima no mu myaka y’abaturage.

Hagamijwe imiturire myiza, mu duce dutandukaye tw’Akarere ka Gisagara hagiye hatunganywa ahantu hatandukanye hagacibwa imihanda bagatuza abaturage mu midugudu binyuze muri gahunda zikura abaturage mu bukene nka VUP.

Mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save ni hamwe mu ho VUP yaciye imihanda mu midugudu.

Uku guca imihanda ngo byagiye byangiza bimwe mu bikorwa by’abaturage kuko hari aho yanyuze mu mirima, ahandi imyaka ikarandurwa. Ibi byangijwe byarabaruwe kugira ngo byishyurwe, ariko banyirabyo ngo barategereje none imyaka ibaye ine batarishyurwa.

Bizimana, umwe muri bo, ati “Twagerageje kutishyuza ibintu byoroheje nk’ibiti by’imbuto twishyuza ibintu bifatika gusa, ariko twabyirutseho none imyaka ibaye 4 ntacyo turageraho.”

Bimwe mu byangijwe nk’uko aba baturage babivuga ngo harimo imyaka nk’ikawa n’ibishyimbo, hari kandi ngo n’abo imihanda yaciriye mu bibanza no mu mashyamba ubutaka bwabo bukahagendera.

Mugenzi we ati “Byaraduhombeje kuko ubutaka uko bungana kose ntibubuze ikibuvamo kandi no guhora dusiragira byaradukenesheje, turifuza kwishyurwa rwose.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Save bwo buvuga ko igihe bagezaga urutonde rw’abagomba kwishyurwa ku karere, basanze harimo amakosa, hari ibiburamo, basabwa kurusubiramo, ubu rukba rwarakozwe rwoherezwa ku karere muri Nyakanga 2016.

Kimonyo Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save arizeza aba baturage ko bagiye kubikurikiranira hafi ubwo byakosowe, amafaranga yabo bakayahabwa vuba.

Ati “Urutonde rukosoye neza twarushyikirije akarere kandi turabikurikiranira hafi ku buryo mu minsi mike itarenze icyumweru baba babonye amafaranga yabo.”

Muri ako gace ka Save hakaswe imihanda, biteganyijwe ko hazagurirwa Umujyi w’Akarere ka Gisagara, ariko abaturage bangirijwe bifuza ko babanza kwishyurwa ibikorwa byabo.

Amafaranga aba baturage bagomba guhabwa agiye atandukanye, buri muntu hakurikijwe ibyangijwe, cyakora ntitwashoboye kubona ingano yayo mu buryo bufatika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka