Barasaba gufungirwa hafi y’imiryango yabo

Bamwe mu bagororwa ba Gereza ya Muhanga, baravuga ko bafite ikibazo cyo kudasurwa, kuko bafungiye kure y’imiryango yabo, bagasaba kuyegerezwa.

Abagororwa bafungiye kure y'imiryango yabo barasaba ko bafungirwa hafi yayo
Abagororwa bafungiye kure y’imiryango yabo barasaba ko bafungirwa hafi yayo

Uku kuba hari abafungiye kure y’imiryango yabo, bavuga ko bituma badasurwa kuko akenshi usanga ingendo zibahenda bagahitamo kubyihorera.

Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga Supertendant of Prison Christophe Rudakubana, avuga ko, bahawe telefone rusange ya gereza, yafasha abagororwa kujya bavugana n’imiryango yabo.

Asaba ko Gereza ya Muhanga yahabwa telefone rusange yafasha abagororwa kujya bavugana n’imiryango yabo, ikanagabanya akajagari ka telefoni ziva hanze.

Yagize ati, “Turamutse duhawe telelefoni rusange, byakemura ikibazo cy’umutekano mucye w’abashaka kwinjiza telefoni rwihishwa, kuko n’iyo bazinjije zikorerwaho ibindi bishobora guhungabanya umutekano w’abagororwa”.

Umuyobozi wa gereza ya Muhanga Supertendant of Prison Christophe Rudakubana, arasabira abagororwa Telefone rusange
Umuyobozi wa gereza ya Muhanga Supertendant of Prison Christophe Rudakubana, arasabira abagororwa Telefone rusange

Komiseri mukuru wungirije w’urwego rwa Gereza mu Rwanda, DCGP Marie Chantal Ujeneza, avuga ko ikibazo cy’abagororwa bafungiye kure y’imiryango yabo biterwa ahanini no kuba baragiye bitwara nabi aho bari bafungiye bakimurwa.

Avuga ko baramutse bigaragaye ko bisubiyeho bashobora gusubizwa aho baturutse.
Ati “Ni uburenganzira bwanyu, ariko hari ubwo ubwanyu muba mwaravuye muri gereza y’iwanyu mwarigize indakoreka, icyo gihe ntabwo tuzagusubizayo, ariko ababashije guhinduka tuzarwazarwaza”.

Iki kibazo gikomereye cyane abagororwa bakomoka Karere ka Karongi, kuko nta gereza ibayo, kandi hari abagomba kurangiza ibihano byabo, nubwo nta gereza irubakwa i Karongi.

Abagororwa kandi bavuga ko hari bamwe muri bo bamugarira ku mirimo ya gereza ntibagire icyo bagenerwa bigatuma babaho nabi.

Kuri iki kibazo, DCGP Ujeneza, avuga ko hari gushakwa uburyo cyasubizwa mu buryo rusange, ko nta gisubizo cya hafi cyaboneka. Ku kijyanye na telefoni avuga ko haganirwa uko zatangwa, ariko abagororwa bakabanza bakareka kwinjiza izindi.

Urwego rw’igihugu rushinzwe Gereza zo mu Rwanda, rushimirwa kuba rwaratanze uburenganzira ku bagore bagatunga imisatsi, no gufasha abagororwa kwandika igitabo cy’amateka kuri Jenoside.

Gereza ya Muhanga ifungiyemo abagororwa n’imfungwa ibihumbi 4158, abagabo ibihumbi 3711 n’abagore 439.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyenda Rwanda, umaze gutera imbere kabisa.Barasaba gufungirwa hafi y’imiryango yabo, good. ESE UBUNDI BAFUGIWE IKYI? SUKO BAHEKUWE URWANDA , BATESEMBA ABATUTIS.
None se abobishe bo bazegera imrayngo yabo ryari? Plese stop this game, keep them away, Rwanda should be clean , no voice to GENOCIDAIRE, INTERAHAMWE. KEEP THEM LOCKED FOR LIFE.

Vita yanditse ku itariki ya: 13-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka