Bamwe mu banyonzi barashinjwa kwiba abagenzi

Bamwe mu banyonzi bakorera mu Mujyi wa Muhanga baratungwa agatoki ko biba imitwaro y’abagenzi baba batwaje.

Bamwe mu banyonzi bashinjwa kwiba imizigo y'abo batwaza bakananywa ibiyobyabwenge.
Bamwe mu banyonzi bashinjwa kwiba imizigo y’abo batwaza bakananywa ibiyobyabwenge.

Abanyonzi batwara iby’abakiriya babo ngo baba babizeye bakabaha imitwaro nk’uko bigenda ku bandi, aho kuyijyana aho bavuganye bakayikatana ahandi, ikaburirwa irengero.

Inzego z’ubuyobozi na Polisi mu Karere ka Muhanga zivuga ko iyo myitwarire hamwe n’izindi ngeso zirimo kunywa ibiyobyabwenge, kugenda nabi mu muhanda n’isuku nke, bitazihanganirwa kuko bitesha agaciro umwuga w’abatwara abagenzi ku magare.

Ushinzwe guhuza inzego za Polisi n’abaturage mu Karere ka Muhanga, IP Kayihura, avuga ko usibye kubagira inama yo kwirinda ingeso mbi, hazajya hanabaho guhana abanyonzi bitwara nabi.

Agira ati “Bamwe muri mwe, mugenda nabi mu muhanda, munywa ibiyobyabwenge kandi uko munyonga amagare ni na ko mugenda mukwirakwiza ubwo burozi mu maraso, ni na ko mukora impanuka, ni na ko mubura ubuzima bwanyu. Ubwo rero ntabwo tuzakomeza kubirebera.”

Abanyonzi bemera ko hari bagenzi babo banywa inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge, ariko ko nyuma yo kugirwa inama na Polisi n’abayobozi, bagiye kwisubiraho.

Yamfashije Casim ukorera ku murongo wa Gahogo, avuga ko nubwo bidakunze kuba ku banyonzi bose, abatagira amakoperative ari bo bagaragarwaho n’izo ngeso kandi bikaba bitoroshye guhangana na bo kuko usanga bagira amahane.

Akangurira bagenzi be kuba ijisho rya buri wese kugira ngo babashe gufatanyiriza hamwe guhashya abafite imyitwarire mibi.

Agira ati “Ibyo bikunze kubaho ku batagira amakoperative, ariko tugiye kugerageza guhindura [imyitwarire] twirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.”

Havugimana Védaste avuga ko mu Murenge wa Shyogwe hakorera abanyonzi banaza mu mujyi rwagati batagira ibyangombwa bakiba abo batwaje.

Agira ati “Byarabaye duhagarika umwe mu banyonzi batagira koperative batanagira umwambaro ubaranga, bashaka kudukubita duhamagara inzego z’umutekano ziramufata. Twe baradusuzugura.”

Undi muwanzuro utagamije guhana Polisi n’abahagarariye amakoperative y’abanyonzi bafatiye hamwe ni ugushinga ‘Club’ zo kurwanya ibiyobyabwenge, hakajya hatangirwamo ibiganiro byo kubyirinda bakanasaba kandi abatega amagare gushishoza mbere yo kubatuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka