Bamaze umwaka bareba insinga gusa nta mashanyarazi

Mu mpera za 2015, imirenge icyenda y’Akarere ka Ruhango yari imaze gukwirakwizwamo amashanyarazi, ariko hari abatayakoresha kubera ikibazo cy’ubukene.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Karutsindo, Akagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana bavuga ko ayo mashanyarazi batigeze bayakoresha kubera ikibazo cy’ubukene.

Mukankundiye Beatrice, atuye muri uyu mudugudu, avugako nta kintu na kimwe yigirira yakuraho amafaranga amushyirira umuriro mu nzu.

Ati “Rwose ipoto iranyegereye, ndetse na cash power bayinshyiriye ku nzu, ariko ntacyo bimariye kuko simbikoresha. Ubuse mba nabuze icyo ngaburira abana nkabona ayo kugura umuriro”.

Mugenzi we baturanye, Nyiranuma Annonciata avuga ko ku munsi yinjiza amafaranga 700 y’u Rwanda, akayaguramo ibyo ararira akaba arashize, bityo ngo akaba atabona ayo kugura umuriro.

Ati “Nta gatungo ngira aha iwanjye turya naciye inshuro, none se ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda, nabikura he ngo banshyirire umuriro mu nzu”.

Aba bombi, kimwe na bagenzi babo baturanye, basaba ko na bo bahabwa amatungo, ashobora kujya abafasha kubona amafaranga bakwifashisha bakava mu bukene babayemo.

Ububozi bw’Akarere ka Ruhango, bwo buvuga ko butashobora guha buri muturage amashanyarazi mu nzu, ko ahubwo hari uburyo bashyiriweho bwo gukorana na banki cyangwa ibigo by’imari byaborohereza kubona amafaranga yo gushyira umuriro mu nzu zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko inshingano ya mbere ubuyobozi bwari bwihaye yari iyo kwegereza abaturage amapoto y’umuriro aho batuye.

Ati “Intego yacu yari iyo kubegereza ayo mapoto kugira ngo ibikorwa remezo bibegere, rero inama tubagira begere za sacco n’ibindi bigo bibafashe gukoresha ayo mashanyarazi”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ubu banamaze kumvikana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, REG, kuzajya cyorohereza abaturage batishoboye bakajya bishyura mu byiciro nko mu gihe cy’umwaka ariko bakabona umuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka