Bahangayikishijwe n’itekinika mu mikoreshereze y’umutungo wa za koperative

Abanyamuryango ba zimwe muri koperative zikorera mu Karere ka Ngoma bavuga ko bacibwa intege no kumva hinjira amafaranga menshi,bagahabwa raporo ko yakoreshejwe yose.

Abanyamuryango ba Koperative Ambukaneza bo bavuga ko binjiza miliyoni zirindwi buri mwaka ariko uko bagiye kubagaragariza asigaye kuri konti bakababwira atanagera ku bihumbi 500.
Abanyamuryango ba Koperative Ambukaneza bo bavuga ko binjiza miliyoni zirindwi buri mwaka ariko uko bagiye kubagaragariza asigaye kuri konti bakababwira atanagera ku bihumbi 500.

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko koperative babamo zinjiza amamiliyoni ku mwaka ariko bajya mu nama bakabwirwa ko mu isanduku hasigaye ibihumbi 500 andi yakoreshejwe.

Musabyeyezu Deogratias, wo muri Koperative Ambukaneza ikorera ku Kiyaga cya Mugesera, avuga ko bacibwa intege n’uburyo babwirwa ko amafaranga yose yasohotse hasigaye ibihumbi kuri miliyoni zigera kuri indwi ziba zinjiye.

Yagize ati “Hari ubwo batubwira ngo hinjiye miliyoni indwi, ariko basoma ibyasohotse ugasanga hasigayemo nk’ibihumbi 400 gusa. Ukumva ngo baguze ibyuma bya moteri, intebe n’ibindi tukibaza niba intebe bazigura buri munsi,cyangwa iyo moteri ipfa buri munsi. Biduca integer!”

Iyo uganiriye n’abaturage muri uyu Murenge wa Mugesera ndetse n’ahandi usanga nta cyizere bagirira amakoperative, kuko abenshi bahuriza ku kuvuga ko koperative ziribwa n’abayobozi bazo kubera gutekinika ibyasohotse maze amafaranga bakayirira.

Nsabimana Jean Damascene, utuye mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma, avuga ko yazinutswe amakoperative kubera ayo yagiyemo ndetse n’andi abona usanga umutungo wayo uribwa n’abayobozi bayo gusa.

Agira ati “Amakoperative yahombeje benshi, usanga abantu batakiyakunda cyane ahubwo bakumva bakwikorera kugiti cyabo kuko usanga umutungo wa koperative uribwa n’abayobozi ba koperative. Bagatekinika babereka uburyo yakoreshejwe babeshya.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Ubukungu, Rwiririza JMV,avuga ko hagiye gushyirwaho abakozi bashinzwe amakoperative mu mirenge; bazajya bacungira hafi imikorere ya koperative kandi ngo abariye umutungo wa koperative bakajya bakurikiranwa.

Yagize ati “Iyo abantu bakoreye hamwe bagira umusaruro mwinshi, ariko hari aho byagaragaye ko abayobozi ba koperative bagacunga nabi umutungo. Ikibazo ahanini kiri ku banyamuryango bataramenya uburenganzira bwabo.Tugiye gushyiraho abakozi mu mirenge bazajya babana na bo umunsi ku munsi.”

Kugeza ubu mu Karere ka Ngoma harabarurwa amakoperative 183. Rwiririza akaba asaba abanyamuryango bayo kudacika integer kuko akarere kagiye kubegera kakajya kabafasha mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa koperative.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka