Bahangayikishijwe n’ibiciro by’ibiribwa byikubye kabiri

Abaturage bo muri Kirehe bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko kuburyo hari aho ngo byikubye kabiri.

Igiciro cy'ibirayi mu karere ka Kirehe ngo kikubye kabiri
Igiciro cy’ibirayi mu karere ka Kirehe ngo kikubye kabiri

Abarema isoko rya Nyakarambi bemeza ko hari ibiribwa batakirya kubera ko bihenda cyane. Ibyo birimo ibishyimbo n’ibirayi byikubye kabiri mu giciro. Ikilo kimwe cy’ibirayi kigeze ku 400FRw kitararenzaga 200FRw naho icy’ibishyimbo ikilo ni 600FRw, kitararenzaga 300FRw; nkuko Mugema Theoneste abisobanura.

Agira ati “Ibirayi ni ibiryo by’Abanyarwanda bose ariko abenshi twamaze kubivaho, mbiheruka mu kwezi kwa munani kuko sinagura ibirayi bya magana ane ngo nyabone.”

Mugenzi we Mukeshimana Clementine abona ko icyateye izamuka ry’ibiciro ari uko bahinze ntibasarure bitewe n’amapfa yibasiye imirenge imwe n’imwe yo mu karere kabo.

Agira ati “Izuba ryatse mu kwa kane ibishyimbo n’indi myaka birapfa. Ubu ni ukuwizirika rimwe na rimwe tukareka kurya. Nguze ibiro bitatu by’ibirayi sinzi uburyo mbigabura mu bana batanu.”

Ikiro cy'ibirayi kigeze kuri 400FRw bwa mbere mu mateka y'akarere ka Kirehe
Ikiro cy’ibirayi kigeze kuri 400FRw bwa mbere mu mateka y’akarere ka Kirehe

Abacuruza ibirayi nabo bavuga ko batakibona abakiliya nka mbere kuko ibiciro byazamutse. Ibyo nabo ngo bibatera igihombo; nkuko Ahishyakiye Constance umwe muri bo abisobanura.

Agira ati “Abakiriya bacu baducitseho turarangura umufuka w’ibirayi amafaranga ibihumbi 45FRw, twarawufatiraga ibihumbi 22FRw.Turabizana bikatwumiramo ari nako ibiro bigabanuka. Reba ukuntu byumagaye byabaye nk’inkwi. Ni igihombo gikabije”.

Nsengiyumva Jean Damascene, umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asanga izamuka ry’ibiciro riterwa n’umubare w’abaturage wiyongeye. Ashingira ku kuba barakiriye impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 50.

Yongera ko n’amapfa yabigizemo uruhare kuko ngo nk’abatuye mu murenge Mpanga batigeze beza. Byatumye ubuyobozi n’abaturage babafasha, bakabaha ibyo kurya.

Nsengiyumva niho ahera asaba abanyakirehe gutunganya imirima yabo hakiri kare kugira ngo batazongera guhura n’icyo kibazo. Abivuga ashingiye ku kuba muri ako karere hakunze kuboneka imvura nke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka