Bahangayikishijwe n’amazi agenda akendera

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bahuye n’amapfa barashima Leta yabagobotse ikabaha ibiribwa, ariko bagaterwa impungenge n’uko amazi bari batezeho amakiriro arimo gukendera.

Amazi y'urugomero yaragabanutse cyane kandi ari yo bari bitezeho kuhuza imyaka.
Amazi y’urugomero yaragabanutse cyane kandi ari yo bari bitezeho kuhuza imyaka.

Hashize iminsi humvikana abaturage bataka amapfa mu Karere ka Kayonza, cyane cyane mu bice bya Rwinkwavu, Mwili na Murundi.

Kuri ubu, abo baturage baravuga ko icyo kibazo kitagifite ubukana nka mbere nyuma y’aho Leta ishyiriyeho gahunda zo kubagoboka.

Umugwaneza Godelive, wo mu Kagari ka Nkondo, ati “Twahuye n’amapfa ariko Leta itwitaho iduha imirimo bakaduhemba ibigori n’ibishyimbo, haza na gahunda ya VUP iyo umuntu akoze bamuhemba amafaranga 1200 ku munsi, uko turi ntibikimeza nka mbere.”

Bamwe mu batuye muri utwo duce twahuye n’amapfa, kubera izuba, bahawe imirima mu gishanga cya Rwinkwavu bari bamaze igihe barabujijwe guhinga kugira ngo kibanze gutunganywa.

Amazi agaburira icyo gishanga ava mu rugomero rwacukuwe ku rugabano rw’imirenge ya Murama na Kabarondo, ariko asa nk’ari gukendera kuko bigaragara ko yenda kugera ku ndiba y’urugomero.

Ibi ngo biteye impungenge abo baturage kuko babona ashobora gushira mu rugomero igihe cy’imvura kitaragera kandi n’ibyo bahinze muri icyo gishanga bitarera.

Habimana Fidele, wo mu Kagari ka Nkondo, ati “Iyo tubonye amazi tukuhira tuba twizeye ko tuzabona umusaruro, aya mazi twifuzaga ko nibura twayabona ukundi kwezi kugira ngo twuhire soya kuko ziracyari ntoya ntizirahaga ziracyakeneye andi mazi.”

Uretse gukoreshwa mu buhinzi, ayo mazi agomba gukoreshwa no mu kwita ku matungo yororerwa muri iyo mirenge itatu.

Umuyobozi ushinzwe Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Kanyandekwe Christine, tariki 18 Nyakanga 2016 mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio yavuze ko amazi y’urwo rugomero atakemura ikibazo kiri muri ako gace, avuga ko hashyizweho ubundi buryo bwo kurwunganira mu rwego rwo gukemura icyo kibazo mu buryo burambye.

Ati “Imirenge myinshi yagize ibibazo ikora kuri Pariki y’Akagera. Habayeho igikorwa cyo kuvana amazi mu [biyaga bya bya] Pariki yegerezwa abaturage, hari gucukurwa amadamu 12 manini azajya afasha mu gihe cy’izuba. Hazubakwa n’ibibumbiro kuko imwe muri ayo madamu ishobora guha amazi inka 5000, mu kwezi kwa cyenda azaba yamaze kubakwa.”

Nubwo amazi y’urwo rugomero yamaze kugabanuka cyane, abaturage bose ntibayaherwa rimwe ahubwo barayasaranganywa.

Buri murenge uyahabwa kabiri gusa mu cyumweru. Ibi byari byasabwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, ubwo abo baturage barekurirwaga ayo mazi mu kwezi gushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka