Bafata gufasha abakomerekeye ku rugamba nk’urwibutso rw’ubutwari

Kuremera abakomerekeye ku rugamba ngo si uko ari abatindi ahubwo ni urwibutso rw’ibikorwa by’ubutwari bagaragaje babohora igihugu.

Byavuzwe kuri uyu wa 04 Nyakanga, mu midugudu ya Barija A na B, mu kwizihiza ku nshuro ya 22 isabukuru yo kwibohora.

Ngeruzabahizi umwe mu bakomerekeye ku rugamba
Ngeruzabahizi umwe mu bakomerekeye ku rugamba

Batandatu bari abasirikare bakomerekeye ku rugamba, bahawe inkunga y’ibiribwa n’amasabune y’isuku bifite agaciro k’ibihumbi 180.

Ngeruzabahizi Emmanuel, umwe mu bamugariye ku rugamba, avuga ko akimara ubumuga yahoraga yihebye kuko nta muvandimwe cyangwa umubyeyi yari afite yakwisunga.

Ati “Nkimara gucika akaguru narihebye nibaza uko nzabaho kuko nta muvandimwe cyangwa umubyeyi. Ariko Leta yaramfashije cyane n’abaturage baramfashije. Bigaragaza ko baha agaciro ibyo nakoze, mbese ubu ndumva nsubiranye akaguru nacitse.”

Rwamurenzi Steven, umuturage uri mu bateguye umunsi wo kwibohora muri Barija, we avuga ko batekereje gufasha abagize uruhare mu kubohora igihugu mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine.

Gusa, ngo ntibikwiye gufatwa nk’aho ari abantu babayeho nabi ahubwo ngo ni ukuzirikana ibikorwa by’ubutwari bakoze no gutanga inyigisho ku rubyiruko ziruganisha ku gukunda igihugu.

Agira ati “Kubaremera si uko babayeho nabi ahubwo ni urwibutso rw’ubutwari bagaragaje babahora igihugu. Tuba tugira ngo twigishe n’abana gukunda igihugu kuko bica mu gukunda abantu bose.”

Mu kiganiro yatanze, Mazina Jean Bosco, Umuyobozi Wungirije wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko kwibohora bivuze kwiteza imbere. Ngo ari abari hanze y’igihugu bari baboshywe n’ubuhinzi mu gihe abari mu gihugu bari baboshywe n’ubujiji.

Yatanze urugero ko mu myaka 32 u Rwanda rwari rumaze rwigenga, mu gace Nyagatare yari iherereyemo ka Komini Ngarama, abari barize Kaminuza ngo bari 5 gusa ariko mu myaka 22 barabarirwa mu bihumbi.

Mu bikorwa byamuritswe harimo iby’abagore nk’ubuhinzi bw’inyanya, ubworozi bwa kijyambere, ubugeni n’ubuvuzi ndetse n’ibikorwa by’ubukorikori nk’ububaji n’ubusuderi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira Kigali to day kubera ubuyo iduha amakuru neza.barija A hamwe na Brija b.turabashimira cyane uburyo bateguye iyi gahunda.yokwibohohara mukugaragaza ibikorwa bakoze nyuma 22 URWANDA rwibohoye.gufasha muribamwe bamugariye kurugamba babashimira nigahunda ihebuje barebye kure.dushimiye PEREZIDA WACU PAUL KAGAME Kubera urugero rwiza .barija mukomereze ahooooo

mugisha hope yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka