AU irasabwa kugira amakenga mu gutanga passport z’Afurika
Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika(AU) wemeje ko uzatanga passport(urwandiko rw’inzira) ku Banyafurika mu rwego rwo koroshya kugenderana kwabo; ariko hari abawusaba kugira amakenga.
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byahuje abagize AU kuri iyi ngingo, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangarije abanyamakuru ko abaturage bose batuye uyu mugabane bazemererwa kujya muri buri gihugu cy’Afurika nta rundi ruhushya basabye, keretse kugura passport y’uyu mugabane wose.
Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika(AU) iteraniye i Kigali, ikaba iza guhita itanga za passport zikoranywe ubuhanga ku bakuru b’ibihugu, aba ministiri n’abambasaderi; ariko ngo buri gihugu gisabwa kuzatangira kureba uburyo n’abandi baturage basanzwe, bajya bahabwa izo passport zibemerera kujya muri bihugu nta nkomyi.
Mme Mushikiwabo ati ”Ku ruhande rw’u Rwanda ni nk’aho twiteguye kuko byadutwara igihe gito; birahera ku bayobozi bakuru b’ibihugu mu rwego rwo gutangiza umuhango”.
Impungenge z’umutekano muke
Abanyamakuru babajije Ministiri Louise Mushikiwabo niba nta mpungenge z’abashobora guteza umutekano muke bihishe muri iyi gahunda yo gutanga passport nyafurika.
Ministiri Mushikiwabo asubiza agira ati ”Ahubwo twaratinze gutanga izo passport, nta Munyafurika ukwiriye guhezwa mu gihugu icyo ari cyose cy’Afurika kuko ni Umuryango w’Ubumwe; dukeneye kubana no guhahirana;…ntabwo byategereza ko umutekano uboneka kugira ngo abantu bagenderane”.
Mu bitabiriye inama y’Ubumwe bw’Afurika ibera i Kigali, Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika ushinzwe kubaka Ubushobozi bw’Abakozi (ACBF), umunya-Benin Dr Roger Atindehou, yashyigikiye itangwa rya passport imwe ku baturage bose b’Afurika babyifuza, ariko asaba ibihugu kugira amakenga.
Yagize ati “Gutanga passport ku bihugu by’Afurika, bahereye ku bayobozi bakuru ni byiza cyane; nkaba nizera ko uru rwandiko rw’inzira ruzanatangwa muri rusange ku baturage bose barukeneye.
Akomeza agira ati “Cyakora buri gihugu kigomba kugira inshingano ikomeye yo kuba maso, no kurinda neza imipaka yacyo, kubera ibibazo by’ababoneraho guhungabanya umutekano”.
Umuryango wa AU urigaya kuba umugabane w’Afurika ugitunzwe n’inkunga iva mu mahanga, nyamara ngo wagombye gufasha abikorera bawo kumenyana, guhahirana no kwiteza imbere kugira ngo abe ari bo batanga ingengo y’imari ku bihugu.
Kimwe mu byabafasha ngo kikaba ari ukuborohereza kugenda buri gihugu badakumiriwe n’imipaka.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri bagire vuba ahubwo kuko dufite inyota yo guhahirana tukanasurana
Ubwoba butera ubukene kandi ibyo byagiye gutekerezwaho harizindi ngamba zafashwe twitinya kwishyira tukizana muri Africa yacu. Murakoze