Yubakiwe inzu nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n’itangazamakuru

Nyuma gukorerwa ubuvugizi n’itangazamkuru Surwumwe Fabien utuye mu Karera Kamonyi, yubakiwe inzu ava aho yabaga mu nzu isaje, yamuviraga.

Inzu yubakiwe Surwumwe imaze kugendaho ibihumbi 800RWf yatanzwe n'ubuyobozi hakiyongeraho inkunga z'abaturage
Inzu yubakiwe Surwumwe imaze kugendaho ibihumbi 800RWf yatanzwe n’ubuyobozi hakiyongeraho inkunga z’abaturage

Uyu mugabo utuye mu murenge wa Rukoma, yashyikirijwe iyo nzu yubakiwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa, tariki ya 23 Ukuboza 2016.

Iyo nzu igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro kandi isakaje amabati. Iracyakorerwa isuku kugira ngo yuzure neza.

Aho igeze imaze gutwara ibihumbi 800RWf yatanzwe n’ubuyobozi. Abaturage nabo ariko ngo batanze ubufasha butandukanye burimo inzugi n’amadirishya.

Surwumwe yari asanzwe aba mu kazu gato, gasakaje amabati ashaje. Iruhande rwako hari hateye igiti cy’isombe, amashami yacyo n’amababi yacyo nayo yatwikiraga ako kazu yabagamo.

Amakuru y’uko yabaga ahantu hameze gutyo yamenyekanye ubwo itangazamakuru ryamusuraga, rikamukoraho inkuru, rigaragaza aho atuye.

Surwume yamaze imyaka isaga 10 muri gereza, agarutse asanga umugore n’abana barigendeye, inzu babagamo nayo yarashaje ariyo n’ubundi yabagamo mbere yo kubakirwa.

Ahamya ko nta bushobozi bwo kwiyubakira yari afite kuko abana n’ubumuga bw’amaguru ndetse n’uburwayi bwo mu nda.

Akomeza avuga ko yari abayeho nabi kuko iyo nzu yabagamo yavaga akabura aho yikinga, imbeho nayo ikamubuza umutekano.

Agira ati “Ejo bundi rero haje televiziyo, bambaza niba aho mba ubuyobozi buhazi; nti ‘barabizi nyine. Bantwara gutyo amafoto rero, bikwira hose.”

Surwumwe ashyikirizwa inzu yubakiwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi
Surwumwe ashyikirizwa inzu yubakiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi, ushinzwe imibereho y’abaturage Uwamahoro Prisca, avuga ko ikibazo cya Surwumwe yakimenyeye mu bitangazamakuru.

Agaya abayobozi n’abaturanyi b’uyu mugabo batagaragaje iki kibazo kare ngo byagaragaye nko guha akato uyu mugabo wari umaze imyaka isaga 10 muri gereza.

Agira ati “Abenshi twabimenye biciye mu itangazamakuru. Hari aho nageze ndamubaza nti ‘ese ntiwaje usanga abaturanyi n’umuryango’? biragaragara ko yaje akajya mu bwigunge kandi ntibyari ngombwa.

Mu gihe yari arangije igihano cye rero, twagombaga kumwegera tukamufasha kwisanga.”

Surwumwe yabaga mu nzu isakaje amabati n'amashami y'igiti cy'isombe
Surwumwe yabaga mu nzu isakaje amabati n’amashami y’igiti cy’isombe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean De Dieu, umaze ukwezi uwimuriwemo, atangaza ko atifuzaga ko uyu mugabo yizihiza Noheli n’ubunani aba mu nzu izakajwe n’igiti cy’isombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yarakoze Gitifu Jean de Dieu,ni dynamique cyane.Gusa twizere ko akarere kagaye cyane Gitifu Muvunyi Etienne,inshuro zose yabajijwe kuri iki kibazo cyaramunaniye. Numvise ko banamwimuriye mu wundi murenge yagerayo ntasinyire abaturage ngi bahembwe,agomba kuba ategera neza abo bafatanya kuyobora ngo basangire amakuru. Yisubireho rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka